Bamwe mu bayobozi bo muri Palestine, bavuga ko ibyasabwe na Misiri na Qatar ngo byuzuzanya n’ibyo Intumwa yihariye ya Amerika Steve Witkoff yari yagaragaje.
Mu gihe byaramuka bishyizwe mu bikorwa, Hamas yafungura nibura kimwe cya kabiri cy’imbohe 50 z’abanya-Israel, bitekerezwa ko 20 muri zo baba bakiri bazima.
Ibyo byakorwa mu byiciro bibiri mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirwano ry’igihe gito cy’iminsi 60. Muri icyo gihe, habaho ibiganiro ku ihagarikwa ry’imirwano ndetse no gukura ingabo za Israel muri Gaza.
Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Israel bwari bwatangaza.
Ku cyumweru, abantu benshi bahuriye I Tel Aviv basaba Guverinoma ya Israel kwemera amasezerano na Hamas agamije gucyura abafashwe bugwate.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yashinje abitabiriye iyo myigaragambyo kurushaho gushyigikira uruhande rw’umutwe wa Hamas mu biganiro kandi bishobora kubikomeza.
Mu minsi ibiri ishize, bivugwa ko Netanyahu yatangaje ko Israel yabyemera ari uko imbohe zose zafashweho bugwate zirekuriwe rimwe.
Amakuru agaragaza kandi ko Inama y’Abaminisitiri muri Israel ishobora guterana muri iki cyumweru, ikemeza gahunda y’ibikorwa bya Gisirikare bigamije kwagura ibitero byayo muri Gaza no kwigarurira uwo Mujyi.
Netanyahu yatangaje ko Israel igamije gukora ibi, nyuma y’uko ibiganiro by’impande zombi byabaye mu buryo butaziguye ku masezerano y’ihagarikwa ry’imirwano byapfubye mu kwezi gushize.
Hamas icyo gihe yavuze ko yarekura abasigaye gusa igihe Israel yakwemera guhagarika intambara imaze amezi 22 ariko Netanyahu yavuze ko ibyo bizakorwa igihe Hamas izaba yambuwe intwaro kandi ikarekura abafashwe bose.
Ingabo za Israel zatangije ibitero muri Gaza mu gisubizo ku gitero Hamas yari yagabye mu majyepfo ya Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, aho abantu bagera ku 1,200 bakicwa ndetse abandi 251 bakajyanwa bunyago n’uwo mutwe.
Ubu, nibura abantu 62.004 bamaze kwicwa muri Gaza kuva icyo gihe, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!