Uru rwego rugaragaza ko ibi rwabishingiye ku bintu byinshi bitandukanye birimo uburyo uyu mwana asigaye aherekeza se ahantu henshi hatandukanye kandi hakomeye harimo uruzinduko rw’amateka Kim Jong Un aherutse kugirira i Beijing mu Bushinwa.
Uru rwego ru igaragaza ko kandi iri gucungira hafi ngo harebwe ko uyu mwana azitabira inama izaba muri Werurwe 2026 y’igihugu iba buri myaka itanu.
Iyi ni inama iba ikomeye ihuza inzego zose muri iki gihugu aho iba yiga ku mubano mpuzamahanga, ibijyanye n’intambara, ndetse n’intego z’imyaka itanu mu bijyane n’ingufu za nucléaire.
Umwe mu bayobozi bahawe aya makuru n’ubutasi bwa Koreya y’Epfo, Lee Seong-kwen, yavuze ko Kim Ju Ae ari gutozwa kuba umuyobozi ukomeye ndetse ko ubu ageze ku rwego rwo guhura n’abayobozi no kujya mu ruhame.
Ati “Kim Ju Ae yegaragaye ahantu hatandukanye harimo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’igisirikare cy’iki gihugu ndetse aherutse gusura Kumsusan Palace of the Sun. Asigaye agira atanga ibitekerezo ku byemezo bya politiki zimwe na zimwe z’igihugu. Ni ikimenyetso cy’uko ari gutozwa kuba umuyobozi uzasimbura se.”
Kumsusan Palace of the Sun ni inyubako yagizwe iguturo cy’abahoze ari abayobozi ba Koreya ya Ruguru guhera kuri Sekuru wa Kim Jong Un, Kim Il-sung, na se Kim Jong Il. Iherereye mu Murwa Mukuru Pyongyang.
Ni inyubako yubashywe cyane muri Koreya ya Ruguru kuko isurwa n’abatari bacye baje guha icyubahiro abo bayobozi babiri bafatwa nk’aho ar ibo bahanze Koreya ya Ruguru.
Ubutasi bwa Koreya y’Epfo bwemeza ko Kim Jong Un afite undi mwana w’umuhungu mukuru kuri Kim Ju Ae ariko se yanze ko agira ahantu na hamwe agaragara mu itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!