Mu magambo mashya yagaragaye harimo ‘Techniquer’ ryahimbiwe mu Rwanda aho rizwi nko gutekinika, gukoresha amanyanga kugira ngo ugire icyo ugeraho cyangwa se kwirwanaho ushaka ibisubizo by’ibibazo bikugarije.
Iri jambo ryatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutaha iyo nkusanyamagambo iboneka kuri Internet ku rubuga www.dictionnairedesfrancophones.org ndetse no kuri porogaramu za telefone nka Play store na Apple Store.
Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa, Roselyne Bachelot yavuze ko iyo nkusanyamagambo izafasha mu gukomeza gukunguhaza ururimi rw’Igifaransa aho rukoreshwa hose ku isi, hahangwa amagambo mashya.
Yagize ati “Iyi nkusanyamagambo izafasha abakunzi b’ururimi rwacu ku isi basaga miliyoni 300 kwishimira ubukungu buruhishemo.”
Madamu Louise Mushikiwabo muri uwo muhango, yavuze ko hari ijambo ‘gutekinika’ rikoreshwa mu Rwanda naryo rikwiriye kwinjira muri iyo nkoranya rikitwa ‘Techniquer’.
Ukuriye Komite yashyizweho ishinzwe iyo nkoranya, Bernard Cerquiglini yahise avuga ko iryo jambo bararyongeramo. IGIHE yashakishije iryo jambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, isanga baryongeyemo.
Ubusanzwe ijambo ’gutekinika’ ryavuye ku ijambo ’Technique’ risanzweho mu Gifaransa ariko nta nshinga ’Techniquer’ yari isanzwe mu Gifaransa.
Iyi inkoranya ibumbiye hamwe amagambo n’amuga bisaga ibihumbi 500 bikoreshwa mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa.
Harimo andi magambo akoreshwa mu bindi bice by’isi nka clavardage ikoreshwa muri Québec, eau à ressort, lancer un chameau (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) pause-carrière (u Bubiligi), avoir la bouche sucrée (Côte d’Ivoire) n’andi.
Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron niwe wasabye ko iyo nkoranya ikorwa.
Abatwipsi b'iwacu muraho! Ntimucikwe iyi nkusanyamagambo(?) ikubiyemo amagambo y'igifaransa kivugwa hirya no hino kw'isi mu ntara za #Francophonie. Hagiye kwongerwamo akajambo "techniquer" bivuga gushaka ibisubizo wirwanyeho ariko bitari gushushanya !https://t.co/r51zhYU2oX
— Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) March 16, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!