Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi/inkegesi [rodents] cyane cyane imbeba.
Abantu bashobora kuyandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe y’izo ngugunnyi/inkegesi.
Yagaragaye bwa mbere ku bantu babiri bari bari muri ubu bwato, ubwo bwari mu rugendo rw’ubutembere mu bihugu bitandukanye.
Abagenzi batatu bitabye Imana, babiri muri bo bikaba byaremejwe ko bari banduye iyi virusi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] ryatangaje ko abantu bose bagaragayeho iyi ndwara ari icyenda.
Umurwayi wa mbere yagaragaye ku itariki ya 4 Gicurasi. Kubera ko ibimenyetso bifata hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru umunani kugira ngo bigaragare, ibihugu biri gushyiraho amabwiriza akomeye yo gushyira abari bari muri ubu bwato mu kato.
Abongereza 20 muri 31 bari baburimo, Umudage umwe, n’umugenzi umwe w’Umuyapani bajyanywe mu bitaro mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko batangira akato ko mu rugo k’iminsi 42.
Abanyamerika 18 basubiye iwabo, 16 muri bo bakaba basuzumiwe mu Mujyi wa Omaha muri Leta ya Nebraska, mu gihe abandi babiri basuzumiwe muri Atlanta muri Georgia, nyuma bashyirwa mu kato k’iminsi 42.
Amabwiriza y’i Burayi asaba ko abantu bashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.
Abaholandi 13 barimo abagenzi umunani n’abakozi bo mu bwato batanu, bashyizwe mu kato mu ngo zabo.
Espagne yashyize mu kato abaturage bayo 14, aho umwe muri bo bikekwa ko yaba yaranduye.
U Bufaransa bufite umurwayi umwe byemejwe ko yanduye, bikavugwa ko yahuye n’abandi 22, aho kuri ubu batanu muri bo bashyizwe mu kato. U Budage buri gukurikirana abantu bane.
Canada yari ifite abaturage bayo batandatu mu bwato; bane bashyizwe mu kato mu Ntara ya British Columbia mu gihe cy’iminsi 21 ariko ishobora kugeza kuri 42, abandi babiri bajyanwa mu Ntara ya Ontario.
U Busuwisi bwatangaje umugabo umwe yasanganywe ubwandu aho umugore we ubu ari mu kato. Ubu bwato kandi, bwari burimo abakozi 38 bakomoka muri Philippines.
Nubwo Umunyamerika umwe n’Umufaransa umwe basanzwemo iyi virusi nyuma yo gusubira iwabo, abo mu nzego z’ubuzima bemeje ko ibyago ku baturage bishobora guturuka kuri iyi virusi ari bike cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!