Kuri ubu hari ubwoko bwa telefoni igiye gukurwamo kuko zitakijyanye n’igihe, ndetse zidashobora kwakira uburyo bushya iri kuvuguramo serivisi izageza ku bakiriya bayo mu gihe kiri imbere.
Ubwoko bwa Telefoni bugiye gukurwamo WhatsApp ni BlackBerry 10, Nokia S40, Nokia Symbian S60 n’izikoresha Android 2.1, Android 2.2 na Windows Phone 7.1.
Ubuyobozi bwa WhatsApp bubinyujije ku rubuga rwabwo buvuga ko ubu bwoko bwa telefoni bwari ingenzi kuva yatangira gukora ariko ko hari ubushobozi butabasha gutanga kandi aribwo bakeneye mu gihe kizaza.
Iki cyemezo ngo cyafashwe kugira ngo bakomeze gufasha abakiriya babo gukoresha uburyo bwiza kandi bwizewe mu guhanahana amakuru n’imiryango, inshuti n’abavandimwe binyuze kuri WatsApp.
Icyemezo gishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2016 nkuko Ib Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Icyakora Ubuyobozi bwa WatsApp bushishikariza abafite izo telefoni zigiye kuvanwamo WatsApp kugura telefoni nshya cyangwa bagakoresha ubundi buryo bw’ihanahanamakuru.
WhatsApp igitangira muri 2009, telefoni zigezweho nyinshi zakorwaga na Blackberry na Nokia ari ubu inyinshi zigezweho zikorwa na Google, Apple na Microsoft.



















TANGA IGITEKEREZO