00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’izina ryahawe ubuheta bwa Meghan na Harry

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Kamena 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry ndetse n’umugore we Meghan, ntibigeze bamenyesha Umwamikazi Elizabeth II, ku bijyanye n’izina rye ryo mu bwana bashakaga kwita umwana wabo w’umukobwa umaze igihe gito avutse.

Uyu mwana yiswe Lilibet Diana Mountbatten-Windsor, ni umwana wa kabiri w’uyu muryango utakibarizwa mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, aho bivugwa ko uyu ari nawe wa nyuma bibarutse.

Izina ‘Lilibet’ (Lili) rifite amateka akomeye mu Bwami bw’u Bwongereza kuko ari izina ryo mu bwana ryari ryarahawe Umwamikazi Elizabeth II, akaba ari nawe ryaturutseho ubwo yabaga ashaka kwigana izina rye ariko ntarivuge neza.

Aha niho Sekuru we, Umwami George V, yahereye arimwita, ndetse rirafata cyane ku buryo n’umugabo w’Umwamikazi uherutse kwitaba Imana, ari ryo yamwitaga.

Mbere gato y’uko Meghan yibaruka, Harry yaganiriye n’Umwamikazi Elizabeth II ariko ntiyamubwira iby’izina bateganya kwita umwana wabo, n’ubwo byari byaketswe ko uruhushya rwo kurimwita rwatanzwe nawe.

Ibi bije mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, uyu muryango wari uherutse gushinja abakorera mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza kubakorera irondaruhu na cyane ko Meghan avuka ku muzungu n’umwirabura.

Bikekwa ko Harry afitanye umubano mwiza n’Umwamikazi Elizabeth II ari nawe nyirakuru, ariko atajya acana uwaka na Se, igikomangoma Charles, ndetse n’umuvandimwe we, Igikomangoma Williams.

Izina rya ‘Diana’ riri mu mazina y’umwana ryakomotse ku izina rya nyina rya Harry na Williams witabye Imana azize impanuka ikomeye y’imodoka mu 1997 mu Mujyi wa Paris.

Lilibet Diana Mountbatten-Windsor abaye umwuzukuruza wa 11 w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ufite imyaka 95.

Igikomangoma Harry na Meghan ntibabwiye Umwamikazi Elizabeth II ko bateganya kwita umwana wabo izina rya Lilibet yitwaga akiri umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .