Flynt avuga ko yababajwe bikomeye no kuba Donald Trump yaratsinze Hillary Clinton mu matora. Asanzwe afite ikinyamakuru cy’inkuru zivuga ku mibonano mpzaubitsina cyitwa The Hustler.

Kuri iki cyumweru, yanyujije itangazo ryamamaza mu kinyamakuru The Washington Post, rigira riti “Uzatanga amakuru yatuma Donald J. Trump avanwa ku butegetsi azahabwa amadorali miliyoni 10.”

Larry Flynt atanga urutonde rw’impamvu zimutera gushaka ko Trump ava ku butegetsi zirimo gushyiraho gahunda za Leta zibyarira inyungu ubucuruzi bwe bwite, ibinyoma byinshi no guha akazi abantu badashoboye.

Kuri ubu rero ari gushaka umuntu waba uzi amabanga yashyira ku nkeke Donald Trump akegura.

Ati “Icyampa umuntu byibuze umbwira niba hari icyo yaba yarapanze n’Abarusiya, cyangwa niba yarakoresheje umutungo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyungu ze bwite.”

Ku itangazo rye yashyizeho nimero za telefoni zihamagarwa ku buntu na E-mail umuntu yanyuzaho amakuru.

Ati “Kweguza Trump ndabizi ko bizagorana cyane ariko na none kumara indi imyaka itatu mu mikorere mibi ya Trump ni ikibazo.”

Flynt yizeye ko ayo makuru atazabura, kuko mu myaka 30 Trump yabayeho yitwara nk’umuherwe ngo atabura amakosa cyangwa indi myitwarire yo kwiyandarika yaba ahishe.

Si ubwa mbere Larry Flynt, washyigikiye bikomeye Hillary Clinton atanze amafaranga ngo arebe uko ahirika umunyapolitiki.

Muri 2007 nabwo yatangaje ko azaha amadorali miliyoni uwo ari wese wakoranye imibonano mpuzabitsina rwihishwa n’umudepite cyangwa undi muyobozi mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Naho mu 1998 uyu mugabo yasohoye amakuru yatumye Bob Livingston wari umukuru w’inteko yegura. Muri 2012 nabwo yari guha miliyoni umuntu wari guhishura amakuru y’uko Mitt Romney wiyamamarizaga kuba perezida atishyura imisoro.

Larry Flynt (iburyo) yiteguye kwishyura akayabo umuntu uzamuha amakuru yahirika Trump (ibumoso) ku butegetsi
Larry Flynt (iburyo) yiteguye kwishyura akayabo umuntu uzamuha amakuru yahirika Trump (ibumoso) ku butegetsi