00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohotse ibaruwa yinjiza Trump muri dosiye ya Jeffrey Epstein washinjwe gusambanya abana

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 18 July 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yongeye kugaragara muri dosiye ya Jeffrey Epstein washinjwe gusambanya abana, byagaragajwe ko mu 2003 ari mu bandikiye uyu mugabo ibaruwa bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko yari yujuje icyo gihe.

Ku wa 15 Nyakanga 2025, nibwo ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wall Street Journal, cyashyize hanze amakuru y’uko Trump na we ari mu bifurije isabukuru nziza y’imyaka 50 y’amavuko kuri Epstein, ibi bikaba byarabaye mbere y’imyaka itatu gusa nyuma atangiye gushinjwa ibyaha birimo gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure.

Aya makuru akigera hanze, Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yahise avuga ko agiye kujyana mu nkiko iki kinyamakuru ndetse na nyiracyo, Rupert Mudorch, kuko mbere yabanje kubaburira ababuza kutazashyira hanze amakuru y’ibinyoma.

Ati “Mbere y’uko ikinyamakuru Wall Street Journal ndetse na nyiracyo Rupert Mudorch basohora iriya nkuru, njyewe ubwanjye nari nababuriye mbabuza kuyisohora kubera ko ntabwo ari ukuri ahubwo ni ibaruwa y’impimbano, ndababwira ngo nimuyishyira hanze nzabajyana mu nkiko.”

Umuvugizi wa Wall Street Journal n’Ikigo kiyireberera, Dow Jones & Co, yahakanye ibyavuzwe ko ibyo batangaje atari byo ndetse n’iby’uko Trump agiye kubajyana mu nkiko.

Trump yamaganye ibyatangajwe ko ari mu bifurije Jeffrey Epstein isabukuru nziza mbere y'uko asambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages