Ni muri raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 7 Ukwakira 2025, bikozwe n’umuyobozi wa CIA, John Ratcliffe, ikubiyemo ibimenyetso birimo ubutumwa bwa email bwoherejwe ku biro bya CIA tariki ya 10 Gashyantare 2016.
Ubwo butumwa bwagiraga buti "Mwaramutse, naganiriye na Visi Perezida n’Umujyanama w’Umutekano ambwira ko adashaka ko iyo raporo ishyirwa hanze. Murakoze kubyumva.”
Iyo raporo ikubiyemo izo nyandiko igaragaza ko hari abayobozi ba Ukraine muri guverinoma ya perezida Pyotr Poroshenko batishimiye uruzinduko rwa Perezida Biden muri Ukraine mu Ukuboza 2015.
Umuhungu wa Perezida Biden, Hunter Biden, ushinjwa ibyo byaha bya ruswa, bivugwa ko yabikoze ubwo yabarizwaga muri komisiyo ishinzwe ishoramari muri sosiyete ya Burisma Holdings icuruza ibikomoka kuri Peteroli, mu gihe se yari visi Perezida.
Perezida Biden yemeye ko yashyize igitutu kuri Kiev kugira ngo ihagarike umushinjacyaha mukuru wakurikiranaga iyo sosiyete mu 2016. Gusa anyomoza iby’uko yigeze guhabwa ruswa cyangwa kuba yari azi ibikorwa by’umuhungu we.
Mu Ukuboza umwaka ushize, Biden yatanze imbabazi rusange ku mwana we, zibuza Hunter kuburanishwa ku byaha yakoze hagati ya 2014 na 2024, bihabanye n’ibyo yasezeranye ubwo yiyamamazaga.
Ruswa ikabije muri Ukraine yakomeje guteza impungenge ku bayobozi ba Amerika, z’uko hashobora kubaho ubujura bw’inkunga ihabwa iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!