00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohotse ubutumwa bw’agahinda bikekwa ko bwanditswe na Epstein mbere yo kwiyahura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 May 2026 saa 03:45
Yasuwe :

Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasohoye bwasohoye ubutumwa bw’agahinda bikekwa ko bwanditswe na Jeffrey Epstein wakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi, mbere y’uko yiyahura.

Epstein yahoze ari umushoramari ukomeye muri Amerika, akaba avugwaho kuba inshuti y’abakomeye barimo abanyapolitiki n’ibyamamare byo mu ngeri zitandukanye. Muri Kanama 2019 yapfiriye aho yari afungiwe, byemezwa ko yiyahuye.

Ibinyamakuru birimo BBC byatangaje ko ubu butumwa bugufi bwashyizwe hanze ku wa 6 Gicurasi 2026, hashingiwe ku ibwiriza ry’umucamanza bugaragara ku gapapuro k’imirongo itambitse, kandi bwandikishijwe intoki.

Harimo amagambo agira ati "Bankozeho iperereza ukwezi, ntacyo babonye. Ni umwanya wo guhitamo kuvuga bwa nyuma ngo murabeho. Bashaka ko nkora iki? guturika nkarira! Nta gishimishije, nta kibikwiye!"

Mu mwaka ushize, Nicholas Tartaglione wafungiwe muri kasho imwe na Epstein yavuze ko yabonye aka gapapuro mu gitabo nyuma y’aho Epstein agerageje kwiyahura muri Nyakanga 2019.

Nicholas yabaye umupolisi muri Amerika. Yahamijwe icyaha cyo kwica abantu bane kandi Epstein yamushinje gushaka kumugirira nabi ariko yarabihakanye.

Epstein yapfuye muri Kanama 2019, byemezwa ko yiyahuye
Nicholas Tartaglione wafungiwe hamwe na Epstein yavuze ko yabonye iyi nyandiko mu gitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages