Umunya-irani ushyize imbere politiki yo gucisha macye n’ubwumvikane, Hassan Rohani, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Irani nyuma yo kwegukana amajwi abarirwa kuri 50,68% mu cyiciro cya mbere cy’amatora.
Hassan Rohani w’imyaka 64 y’amavuko, ushyize imbere guhindura byinshi muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Irani, yahundagajweho amajwi agera kuri miliyoni 11,75 by’abatoye, bityo aha intera ndende abakandida bari bakomeye ku matwara ya kiyisilamu ndetse na politiki yo gukarira ibihugu biteye imbere barimo umuyobozi w’umujyi wa Teheran Mohammad Bagher, umwe mu baharaniye impinduramatwara muri icyo gihugu Mohsen Rezaie ndetse n’uwakunze kugaragara mu mishyikirano irebana n’ingufu za kirimbuzi Said Jalili.
Aya majwi yegukanwe na Hassan Rohani yatunguranye cyane nk’uko byemezwa na Ardavan Amir-Aslani, uwanditse igitabo yise “"Iran - État-Unis : Les amis de demain ou l’après-Ahmadinejad", umuntu agenekereje bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ngo “Irani – Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Inshuti ejo hazaza cyangwa ibihe bya nyuma ya Ahmedinejad”, mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Abafaransa France 24, yavuze ko mu nkundura yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu benshi bahaga amahirwe umwe muri batatu batsimbaraye kuri politiki yo gukarira amahanga.
Hassan Rohani ariko ku rundi ruhande intsinzi ye ayikesha gukuramo ake karenge mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Mohammad Reza Aref wahise amushyigikira, ibi kandi bikiyongeraho kuba yaranashyigikiwe n’abigeze kuyobora Irani barimo Akbar Rafsandjani ndetse na Mohammad Khatami.
Uyu muyobozi mushya wa Irani ubusanzwe ni umunyamategeko ukunze kwibutsa ko avuga neza cyane Icyongereza, mu maso y’abaturage bo muri Irani agaragara nk’umuntu ufungutse kandi ucisha macye ku buryo azabasha gutsura umubano hagati ya Irani n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo ibihano iki gihugu kimazemo igihe byari byaratumye ubukungu bwacyo bujegera bikaba bizagera aho bishobora kuba byanakurwaho.
Rohani wigiye ibirebana n’amategeko mu gihugu cya Écosse, byatangajwe ko ahanini yatowe n’urubyiruko rwiganjemo abigaragambije mu mwaka wa 2009 nyuma y’amatora, ku rundi ruhande ariko yatowe ku bwiganze n’abari n’abategarugori bakunze kugaragaza ko bakandamijwe, nk’uko byemejwe na Azaden Kian, umwarimu mu birebana n’ubumenyamuntu muri Kaminuza ya Paris VII, wanongeyeho ko 70% by’abatoye bafite munsi y’imyaka 40 y’amavuko.
Gusa kuba uyu mugabo ucisha macye ndetse akaba yangaga urunuka politiki ya Perezida ucyuye igihe Muhammud Ahmedinedjad atorewe kuyobora Irani, ntibivuze ko dosiye zikomakomeye zirimo irebana n’ingufu za kirimbuzi hazagira ikizihindukaho kuko zibarizwa mu maboko y’umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ali Khamenei, intavugirwamo ifitiye urwango rukomeye abanyamerika n’abandi bose barwanya ko Irani yabasha gucura ibisasu bya kirimbuzi.



















TANGA IGITEKEREZO