00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatahuwe ko u Bushinwa bushobora guhagarika imiyoboro y’amashanyarazi ya Philippines

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 November 2019 saa 11:49
Yasuwe :

Philippines yaburiwe ko u Bushinwa bufite ubushobozi bwo kugenzura imiyoboro y’amashanyarazi yayo ndetse no kuyihagarika igihe ibihugu byombi byaba bigiranye ikibazo.

Mu 2009 nyuma yuko Ikigo cyigenga gitanga amashanyariza muri Philippines cyeguriwe abikorera, hanyuma icya Leta y’u Bushinwa kikagura muri iyi kompanyi imigabane ingana na 40% ndetse kigatangira no kuzana ikoranabuhanga ryacyo n’abakozi b’Abashinwa muri Philippines.

Uku kwiganza k’u Bushinwa muri gahunda yo gutanga ingufu muri Philippines ni ko kwashingiweho na raporo CNN ivuga ko yiboneye, iburira abashyiraho amategeko muri iki gihugu.

Abashyiraho amategeko muri Philippines basabwe kugira icyo bakora byihuse kuko iyi raporo yerekana ko aba enjeniyeri b’Abashinwa ari bo bonyine bafite ubushobozi bwo kwinjira ah’ingenzi mu ikoranabuhanga ritanga amashanyarazi muri Philippines ndetse bayihagarika igihe Leta ya Beijing yaba itanze itegeko.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Senateri Risa Hontiveros ubwo haganirwaga ku ngengo y’imari izakora mu rwego rw’ingufu mu 2020.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko icyo kigo cy’u Bushinwa kijya mu mishinga iyobowe na Philippines nk’umufatanyabikorwa, inaboneraho kuvuga ko Philippines ari umuturanyi w’umufatanyabikorwa, ko ibivugwa ntaho bishingira.

Nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Leta y’u Bushinwa ishobora gukora iki gikorwa, ariko biramutse bibaye 78% by’abaturage ni ukuvuga abarenga miliyoni 108 batuye Philippines babura amashanyarazi ndetse byafata amasaha ari hagati ya 24 na 48 kugira ngo Philippines yongere kuyasubizaho.

U Bushinwa bufitanye imikoranire n'Ikigo gishinzwe ibyo gusakaza amashanyarazi muri Philippines aho bivugwa ko bugeze ku rwego rwo kuba bwayagarika igihe icyo aricyo cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages