Ibyo byapa bimaze iminsi biboneka mu Mujyi wa Avignon mu Majyepfo y’u Bufaransa. Muri iki Cyumweru hagaragaye ibyapa bisaga 30.
Bigaragaza Perezida Macron yambaye ikote, umusatsi ujya kumera nk’uwa Hitler ndetse n’ubwanwa nk’ubwa Hitler bushushanyijwe mu mibare 49.3
Uwo mubare 49.3 ni ingingo y’Itegeko riherutse kwemezwa na Guverinoma ya Macron ry’amavugurura mu itegeko risanzweho rigenga pansiyo mu Bufaransa.
Iryo tegeko rishya ryongera imyaka ya pansiyo ikava kuri 62 ikaba 64, ntabwo ryavuzweho rumwe ndetse ryatumye hatangira imyigaragambyo ikaze mu bice bitandukanye by’u Bufaransa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Avignon bwatangaje ko bugiye gutanga ikirego cyo gushakisha uwakoze ibyo bintu, mu gihe Polisi yahawe akazi ko kumanura ibyo byapa.
RFI yatangaje ko abashyizeho ibyo byapa bafashwe bagahamwa n’icyaha, bahanishwa igifungo cy’amezi abiri n’amande ya 7.500€ yo guteza imvururu muri rubanda ndetse na 12.000€ yo gutuka Perezida.






Ibitekerezo 0