Iryo tsinda ryiswe “Washington Group”, bivugwa ko ryarimo Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen; Perezida Volodymyr Zelenskyy; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni.
Nubwo iyi groupe bivugwa ko yakoreshwaga mu biganiro byihariye by’abayobozi, kugeza ubu ntiharatangazwa application cyangwa urubuga rwakoreshwaga, niba ari WhatsApp, Signal, Telegram, email cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho.
Iperereza ryatangijwe n’Umuvunyi w’Umuryango w’u Burayi, Teresa Anjinho, nyuma y’uko Komisiyo y’u Burayi yanze gutanga amakuru kuri ubwo butumwa. Ikigo cy’Abadage gikora inkuru zicukumbuye, Follow the Money, cyari cyasabye muri Mutarama guhabwa ubwo butumwa, ariko Komisiyo irabyanga.
Komisiyo yasobanuye ko gutangaza ibyo biganiro bishobora kwangiza umubano w’u Burayi n’ibihugu bitari muri uwo muryango. Yavuze ko abayobozi bakuru b’u Burayi n’ab’ibindi bihugu bakomeje kugirana ibiganiro bihoraho, bidafatwa nk’ibyemezo by’akazi, haba mu magambo no mu nyandiko.
Follow the Money ntiyanyuzwe n’icyo gisobanuro, ivuga ko Komisiyo itagaragaje neza impamvu yanze gutanga ubwo butumwa, itanasuzumye niba byibura hari igice cyabwo cyatangwa aho kubuhisha bwose.
Iyo groupe yavuzwe bwa mbere na Politico muri Mutarama, aho yasobanuwe nk’uburyo bw’itumanaho bwemewe ariko ko havugirwamo byinshi.
Bivugwa ko iyo groupe yashinzwe nyuma y’uruzinduko bagiriye muri White House bari kumwe na Zelensky muri Kanama umwaka ushize.
Iyo groupe ngo yakoreshwaga cyane igihe Trump yabaga avuze cyangwa akoze ikintu gishobora kugira ingaruka ku murongo w’u Burayi kuri Ukraine. Umwe mu bantu bari bazi imikorere yayo yavuze ko iyo ibintu byaba byihutirwa, iyo groupe yafashaga abayobozi guhuza ibitekerezo vuba.
Iyi dosiye ije mu gihe umubano wa Trump n’abayobozi b’i Burayi ukomeje guteza impaka, cyane cyane ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya. Bamwe mu bayobozi b’u Burayi bagaragaje impungenge ko Trump ashobora gushyira igitutu kuri Ukraine kugira ngo yemere amasezerano ayisaba gutanga ubutaka idahawe ingwate z’umutekano zisobanutse.
Teresa Anjinho yasabye Komisiyo y’u Burayi gutanga inyandiko zose zirebana n’ubusabe bwa Follow the Money. Iperereza biteganyijwe ko rishobora gufata amezi menshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!