Ni imibiri yabonetse ku itariki 20 na 21 Mata uyu mwaka ndetse Palestine itangaza ko ishakisha rigikomeje ngo barebe niba nta zindi mva rusange zaba zarashyinguwemo abandi basivile.

Iyi mibiri ibonetse nyuma y’uko ingabo za Israel zivuye muri uyu Mujyi wa Khan Younis ku itariki ya 7 Mata nyuma y’igihe wari umaze ari isibaniro ry’urugamba.

Iyi mibiri yabonetse igizwe n’abagore bageze mu za bukuru, abana ndetse n'abasore.

Iyi mibiri kandi ije yiyongera ku y’indi iherutse kuboneka mu mbuga y’Ibitaro bya Al Shiffa bifatwa nk’ibya mbere bikomeye muri Gaza.

Inzego z’ubuzima muri Palestine zitangaza ko kugeza ubu Abanya -Palestine bamaze kugwa muri iyi ntambara bagera kuri 34,000 kandi ko bibiri bya gatatu muri abo ari abagore n’abana.

Iboneka ry’iyi mibiri kandi rije nyuma y’iperereza rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika ryashyizwe ahagaragara ku itariki 17 Mata 2024 ryerekana ko kuva mu mezi ashize y’intambara abapolisi n’abasirikare benshi ba Israeli bakoze ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, harimo n’iyicarubozo.