00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hegitari miliyoni eshatu zimaze gushya: Inkongi zikomeje kuzengereza Canada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 11:14
Yasuwe :

Canada ikomeje guhangana n’ibihe bikomeye by’inkongi, aho amashyamba akomeje gushya ubutitsa, ku buryo ubu habarurwa ahantu hari gushya harenga 890, mu mu ntara n’uturere dutandukanye by’iki gihugu.

Bi bibazo bikomeje gutuma abaturage bamwe bimurwa ndetse n’imijyi minini igatwikirwa n’umwuka wuzuyemo umwotsi wangiza ubuzima.

Ibi bihe by’inkongi byatangiye buhoro mu mezi ya mbere y’impeshyi, ariko ubushyuhe bukabije bwatumye inkongi zirenga 3.540 ziba mu gihugu hose, zangiza ubuso bungana na hegitari hafi miliyoni eshatu.

Muri izi nkongi 890 zikomeje guca ibintu, nyinshi zashyizwe mu cyiciro cy’izitagenzurwa, aho zangije cyane uduce twa Alberta, British Columbia na Ontario.

Hafi kimwe cya kabiri cy’inkongi zo muri Canada ziterwa n’imirabyo, mu gihe izindi ziterwa n’ibikorwa by’abantu.

Izi nkongi zikomeje gutuma habaho umwotsi mwinshi ukwirakwira mu bice binini bya Amerika y’Amajyaruguru, ndetse hatanzwe umuburo w’ibyago bishobora guterwa n’imyuka yanduye mu mijyi ituwe cyane nka Toronto, ndetse ukagera no mu majyepfo kugera i New York.

Mbere yaho Doug Ford uyobora Intara ya Ontario, yasubije abanyapolitiki bo muri Amerika bari bari kwinubira umwotsi wavuye muri Canada ukajya muri Leta Michigan, arababwira ati “Aho kwitotomba, icyo mwakora ni ukohereza ubufasha.”

Kugeza ubu Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika (White House) biri kugirana ibiganiro n’abayobozi ba FIFA ndetse n’abandi bireba bareba ko iki kibazo kitazabangamira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uzabera hafi ya New York City.

Imijyi nka Detroit, Chicago, Washington DC na New York ni yo iri kurangwamo umwuka wanduye kurusha indi ku Isi uyu munsi.

Donald Trump, yavuze ko ibi biza byatumye Amerika igerwaho n’ingaruka zabyo bijyanye n’umwuka wanduye uri gukwirakwizwa muri ibi bice, ashinja Canada uburangare bukabije.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social yagize ati “Turimo kuryoza Canada ibyo kutita ku mashyamba n’ibimera byayo mu buryo bukwiye, kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatewe n’umwuka wanduye mu buryo butari ngombwa, umwuka uhumanye kandi utari mwiza ku buzima, aho ubuziranenge bwawo buteye akaga kandi butakwihanganirwa.”

Trump yavuze ko azahamagara Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, kugira ngo amusabe ibisobanuro ku byo yise uburangarebw’igihugu cye, avuga ko bwateje Amerika igihombo kidashobora kubarwa kubera umwotsi.

Inkongi zikomeje guca ibintu muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages