Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 mu itangazo Hezbollah yashyize hanze, aho yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 71 yatowe hakurikijwe amategeko y’uyu mutwe witwaje intwaro.
Naim yabaye Umunyabanga Mukuru wa Hezbollah mu myaka mirongo itatu ishije. Ubu ni we muyobozi mukuru Hezbollah yari isigarenye nyuma y’uko abandi bagiye bahitanwa n’ibitero bya Israel imaze iminsi iri kugaba kuri Hezbollah muri Liban, Naim kandi yagize uruhare mu ishingwa rya Hezbollah mu 1980.
Byari byitezwe ko umuyobozi mushya wa Hezbollah uzatorwa ari Hashem Safieddine gusa ku wa 22 Ukwakira yahitanywe n’ibitero bya Israel. Ubuyobozi bwa Israel bwatangaje ko n’uyu muyobozi mushya na we yiriye ataraye.
Ibitero bya Israel byahitanye abayobozi benshi ba Hezbollah byatangiye nyuma yuko Hezbollah iteye ibisasu muri Israel iri guhorera Hamas, bigatuma Israel ifata umwanzuzo wo kwihorera bikaba byararenze kurasa Hezbollah, n’abaturage bo muri Lebanon bakaba bari kubigenderamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!