00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hicks wari umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House yasezeye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 March 2018 saa 09:07
Yasuwe :

Hope Hicks wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umwe mu nkoramutima za Perezida Donald Trump, yasezeye ku mirimo ye.

Hicks w’imyaka 29 watangiye gukorana na Trump mu 2014 mbere y’uko aba perezida, abaye Umuyobozi wa kane weguye kuri uyu mwanya.

Amakuru aturuka muri White House avuga ko uyu mukobwa wigeze no kuba umunyamideli yabwiye abo bakorana ko yumva yarakoze ibyo ashoboye byose mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi wa White House, Sarah Sanders, yatangaje ko igihe nyacyo Hicks azavira ku mirimo ye kitaramenyekana, gusa ashimangira ko gusezera kwe ntaho bihuriye n’ubuhamya yahaye Komisiyo ishinzwe ubutasi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, Hicks yaba yaremereye iyi komisiyo ko hari ibinyoma yagiye atangaza agamije kurengera Trump.

Yahakanye ariko ko yaba yarigeze gutangaza ibinyoma mu iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Perezida wa Amerika mu 2016.

Abinyujije mu itangazo Trump yavuze ko yishimiye gukorana na Hicks mu myaka itatu ishize, ndetse avuga ibigwi ubuhanga n’ubushishozi bwe.

Ati “ Nzakumbura kumugira hafi yanjye, ariko ubwo yansangaga akambwira ko yifuza kwerekeza mu bindi, narabyumvise rwose. Mfite icyizere ko mu gihe kizaza tuzongera gukorana.”

Muri Kanama 2017 nibwo Hicks yagizwe Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House, asimbuye Anthony Scaramucci wirukanwe na Trump nyuma y’iminsi 10 gusa afite izi nshingano.

Aba bombi babanjirijwe na Sean Spicer na Mike Dubke nabo batigeze bamaraho igihe kinini.

Hope Hicks wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umwe mu nkoramutima za Perezida Donald Trump, yasezeye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages