Muri iki kiganiro mpaka cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Clinton, yari ahanganye na mukeba we, Bernie Sanders, biyamamazanya mu ishyaka ry’Aba-Democrate.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko Hillary Clinton ashyigikiye igitekerezo cya Obama cy’uko ingabo za Amerika zirwanira ku butaka ziramutse zoherejwe muri Syria zitatanga umusaruro mwinshi.
Obama we yishingikirije indege za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kurasa ku mutwe w’abarwanyi ba Islamic State, baba muri Syria na Iraq. Perezida Obama yanategetse kandi ko hoherezwa ingabo z’umutwe wihariye za Amerika mu majyaruguru ya Syria, kugira ngo zigire inama abatavuga rumwe n’uyu mutwe uburyo bawuhashya. Muri Iraq, ingabo z’Abanyamerika 3,500 ziri kugira inama Abanya-Iraq ari nako zibafasha kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba.
Agendeye kuri ibi bikorwa, Hillary Clinton, yagize ati "Tugeze aho dushaka kuba turi. Dufite ubushake n’uburyo bwo guhangana na ISIS.”
Akimara gutangaza ibi, umukandida wo mu ishyaka ry’Aba-Republicain, Jeb Bush, yahise ajya kuri twitter ye yandika aya magambo, “Oya, Hillary Clinton, ntabwo tugeze aho twari dukwiye kuba turi mu guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State.”
Bernie Sanders, uhanganye na Hillary Clinton mu kwiyamamaza mu ishyaka ry’Aba-Democrate, yavuze ko uyu mugore ashishikajwe no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad muri Syria, aho guhashya Islamic State.



















TANGA IGITEKEREZO