Abashinzwe kuzimya inkongi bavuze ko ibikorwa byo kuyizimya byari hafi kurangira, ariko hakiri ibice bine bikirimo umuriro.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Ubutabazi bw’Inkongi, Derek Armstrong Chan, yatangaje ko abapfuye benshi babonetse mu nyubako za Wang Cheong House na Wang Tai House.
Yavuze ko hari abaturage babonetse bakiri bazima, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye. Chan yasobanuye ibibazo bikomeye abashinzwe kuzimya inkongi bahuye nabyo, birimo umuriro wakwirakwiraga vuba cyane ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi byamanukaga ku nyubako hejuru bigatuma kuzigeraho bigorana.
Chan yavuze ko ibikorwa byo kuzimya inkongi byari hafi kurangira ati “Turacyazimya inkongi mu nyubako enye, kandi turacyagenzura inyubako zirindwi kugira ngo turinde n’ibisigaye ngo bitongera kwaka. Ikizakurikiraho ni ibikorwa byo gushakisha no gutabara abarokotse.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’imbangukiragutabara, Lam Cheuk-ho, yavuze ko ambulanse 177 zoherejwe, abashinzwe ubutabazi bakabasha gutabara abantu 155 bakomeretse, muri bo 75 bapfiriye aho, abandi boherejzwa kwa muganga.
Polisi ya Hong Kong yatangaje ko mu nyubako imwe basanze amadirishya afunzwe n’ibikoresho bya foam, bishobora kuba byaragize uruhare mu gukwirakwiza inkongi vuba. Amashusho yagaragaje ko umuriro wakwirakwiraga ku muvuduko ukabije mu nyubako.
Iyi mpanuka ishobora kugira ingaruka ku butaka bwa Hong Kong nk’uko byigeze kuba mu 1953, ubwo inkongi yagiranga ingaruka ku bantu 60.000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!