00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongrie yabonye Perezida mushya

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 27 February 2024 saa 04:48
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie kuri uyu wa Mbere yatoye Perezida mushya, Tamas Sulyok usimbura Katalin Novak weguye mu byumweru bibiri bishize.

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwahise rwakira indahiro ya Sulyok nyuma yo gutorwa ku bwiganze, nkuko ibiro ntaramakuru bya Turikiya, Anadolu byabitangaje.

Nobak yeguye nyuma yo gutanga imbabazi ku muntu washinjwaga ibyaha byo guhishira uwahohoteye abana. Byateje induru ndetse bigaragazwa nko gutatira igihango n’indahiro bituma Novak yegura ku bushake.

Izo mbabazi zakoze kuri Novak yazitanze muri Mata 2023 mbere gato y’uruzinduko rwa Papa Francis muri Hongrie.

Novak ni we wari Perezida wa mbere w’umugore kuva yabaho, ubwo yatorerwaga kuyobora icyo gihugu muri Gicurasi 2022.

Tamas Sulyok ni we watorewe kuyobora Hongrie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages