00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongrie yihanangirije Ukraine yarashe umuyoboro uvana peteroli mu Burusiya

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 25 August 2025 saa 04:32
Yasuwe :

Leta ya Hongrie yasabye Ukraine kureka guhungabanya isoko y’ingufu zayo ziva mu Burusiya, nyuma y’uko igabye ibitero ku muyoboro ujyana peteroli mu Burayi bwo hagati.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Péter Szijjártó, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko igihugu cye cyamaganye iterabwoba rya Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine.

Yagize ati “Zelensky yifashishije umunsi mukuru wa Ukraine yibasira Hongrie. Twamaganye iterabwoba rya Perezida wa Ukraine.”

Minisitirri Szijjártó yongeye ati “Intambara Hongrie itarimo ntikwiye gutuma ubusugire bwacu buvogerwa. Turasaba Zelensky guhagarika gutera ubwoba Hongrie no kureka guhungabanya umutekano w’ingufu zacu!”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yasubije Szijjártó ko adakwiye kubwira Zelensky icyo agomba gukora, asaba ko Hongrie yahagarika kwishingikiriza ku Burusiya.

Ati “Ntukwiye kubwira Perezida wa Ukrraine icyo agomba gukora cyangwa kuvuga n’igihe yagikorera. Ni Perezida wa Ukraine, si uwa Hongrie. Umutekano w’ingufu za Hongrie uri mu biganza byacu. Mureke kwishingikiriza ku Burusiya nk’uko abandi b’i Burayi babigenje.”

Mu kiganiro Perezida Zelenskyy yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 24 Kanama ubwo Ukraine yizihizaga imyaka 34 imaze ibonye ubwigenge, yatangaje ko igihugu cye cyifuza kubana neza ariko ko bizashingira ku mahitamo ya Leta ya Hongrie.

Zelensky yagize ati “Iteka twahoze dushyigikiye kugirana ubucuti na Hongrie, ariko ubu ubwo bucuti buzashingira ku mahitamo ya Budapest.”

Mu kwezi kwa Kanama 2025, Ukraine yarashe kuri uyu muyoboro mu Burusiya inshuro eshatu. Igitero yahagabye tariki ya 22 cyatumye ibikorwa byo kohereza peteroli muri Hongrie na Slovaquie bihagarikwa.

Minisitiri Péter Szijjártó yatangaje ko inyungu za Hongrie zidakwiye kubangamirwa kuko itari mu ntambara na Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages