Aya makuru yatanzwe na Bloomberg avuga ko iyi hotel yari imaze imyaka itanu iri mu maboko ya Trump Organisation igiye kugurwa na sosiyete ya CGI Merchant Group maze iyihindurire izina yitwe Waldorf Astoria ibifashishijwemo na sosiyete ikomeye mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ya Hilton Group.
Bivugwa ko kugurisha iyi hotel bizemezwa n’Ikigo cya Guverinoma ya Amerika gishinzwe ibikorwa bitandukanye bya leta, General Services Administration (GSA), kuko inyubako iherereyemo ari iya Amerika aho imaze imyaka 120 yubatswe.
Ifite ibyumba 263 byose biri ku rwego rwo hejuru, ikagira ibikoresho bigezweho, cyane ko iherereye mu mujyi ukomeye wa Washington DC.
BBC ivuga ko iyi hotel yashyizwe ku isoko kuva mu 2019, ikabura uyigura kubera icyorezo cya Covid-19, ubu ikaba yamaze kubona umuguzi nubwo nta ruhande rurabyemeza hagati ya Trump Organisation igiye kuyigurisha na CGI Merchant Group igiye kuyigura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!