Iki ni igitego cy’umutwe itsinze izindi sosiyete zirimo Apple na Samsung, na zo zitezweho kuzashyira telefone nk’iyi ku isoko muri uyu mwaka.
Iyi telefone yatangiye kugurishwa mu Bushinwa ku itariki ya 20 Mata 2026, igiciro cyo hasi ni Ama-Yuan 10.999, angana na miliyoni 2,4 Frw.
Mu buryo butandukanye n’izindi telefone zizingwa, gufungura Pura X Max biba bimeze nko gufungura agatabo. Ubugari ni bwo bunini kuruta uburebure. Iyo ifunze, igira écran ya pouse 5,4 ifite igipimo cy’urumuri cyo hejuru cya niti 3.500 [3,500 nits of brightness].
Iyo ifunguye neza yose, écran y’imbere igira pouse 7,7 n’igipimo ntarengwa cy’urumuri cya niti 3.000 [maximum brightness of 3,000 nits].
Iyi telefone iboneka mu byiciro bibiri. Icyiciro cy’ibanze ni Pura X Max ifite RAM ya 12GB; ifite ububiko bwa 256GB ikagura 1.613$, mu gihe ifite ububiko bwa 512GB igura 1.800$.
Ikindi cyiciro ni Pura X Max yakorewe abakunda iby’agaciro aho RAM ingana na 16GB; ifite ububiko bwa 512GB ikagura 1.906$ mu gihe ifite ububiko bwa 1TB yo igura 2.053$.
Iyi telefone ikoresha ‘processor’ yakozwe na Huawei ya Kirin 9030 Pro. Processor ni yo ifasha telefone gukoresha za porogaramu, imikino no gutunganya imirimo mu buryo bwihuse kandi bunoze.
Pura X MAX Ikoresha imbonezamikorere [operating system] ya HarmonyOS 6.1.
Ifite batiri nini y’ubushobozi bwa 5.300mAh, ibasha kwinjiza umuriro hifashishijwe umugozi ku gipimo cya watt 66 cyangwa watt 50 hifashishijwe uburyo bwa ‘wireless’.
Uyifite ashobora gukoresha ikaramu y’ikoranabuhanga ya Huawei M-Pen 3 Mini.
Pura X Max ifite uburyo bunyuranye bwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, ushobora gukoresha mu gihe uri gufotora cyangwa gutunganya amafoto wafashe.
Ikoranabuhanga rya camera y’iyi telefone rigizwe n’imboni eshatu [three lenses]. Hari camera y’ibanze ifite ubushobozi bwa megapixel 50, ifite uburyo bwo guhindura ingano y’urumuri rwinjira mu mboni [aperture].
Indi ni camera ikurura amashusho ari kure cyane ya megapixel 50 [telephoto camera] n’indi camera ifata amashusho mu buryo bugari cyane ya megapixel 12,5 [ultra wide camera].



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!