Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu “Human Right Watch” wavuze ko uhangayikishijwe n’ikibazo cy’umugabo wa Victoire Ingabire ushobora kwakwa ubwenegihugu bw’u Buholandi kubera gukekwaho uruhare muri jenoside.
Uyu muryango wemeza ko ibyo u Buholandi bushingiraho bwemeza ko Lin Muyizere akwiriye kwakwa ubwenegihugu bidahagije kugirango iki cyemezo gifatwe, dore ngo ubwenegihugu ari kimwe mu burengenzira bw’umuntu kandi bukomeye.
Icyatangaje kandi kigatera urujijo Human Right Watch nk’uko RFI yabitangaje ni ukuba serivisi zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi zishinja Lin Muyizere kugira uruhare muri jenoside, mu gihe u Rwanda ntacyo rumushinja.
Ibi bije kandi mu gihe uwunganira Lin Muyizere yajuririye icyemezo cyo kwambura ubwenegihugu bw’u Buholandi umukiriya we.
Mu mpera za Nzeli uyu mwaka nibwo Lin Muyizere yabonye inyandiko y’amapaji 50 imugaragariza impamvu yagombaga gutakaza ubwenegihugu. Ejo kuwa Kabiri nibwo umwunganizi we mu mategeko yasabye ko ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo bihita bihagarara.
Umugabo wa Ingabire Victoire yabonye ubwenegihugu bw’u Buholandi mu mwaka wa 2011, kugeza ubu yari atarakurikiranwa na rimwe n’ubutabera bwo ku mugabane w’u Burayi. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yatangaje ko nta kintu na kimwe ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho, ko nta n’icyo yigeze avugwaho n’inkiko Gacaca..
Umwunganizi we, Jan Hofdijk avuga ko nta bimenyetso bihagije bihari ngo Muyizere akurikiranwe, n’ubwo ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwamuketseho uruhare muri Jenoside.
Maitre Jan Hofdjjk avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bushingira ku kuba Muyizere yaragiye ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania gutanga ubuhamya bushinjura uwahoze ari Burugumesitiri Jean Paul Akayezu ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyoko-muntu.
Ibi abiheraho avuga ko gushinja ubwabyo atari icyaha yakurikiranwaho, akongeraho ko ataniyumvisha ukuntu ubuhamya bwa Muyizere bwaba bwaramenyekanye kandi bwaratanzwe mu ibanga n’amazina ye atagaragazwa.
Avoka wa Muyizere avuga ko uko biri kose ikibazo gikomeye cyatewe no kuba ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwaba bukoreshwa n’ingufu ziturutse hanze y’u Buholandi, kuko ngo hari n’abandi Banyarwanda batari bake bahatuye bahuje ikibazo na Muyizere.



















TANGA IGITEKEREZO