00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Betelehemu ku ivuko rya Yezu bongeye kwizihiza Noheli nyuma y’imyaka ibiri

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 December 2025 saa 06:30
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abaturage baturutse hirya no hino ku Isi bongeye guhurira i Betelehemu muri Israel mu rwego rwo kwizihiza umunsi bazirikana ivuka rya Yezu uzwi nka Noheli nyuma y’imyaka ibiri bitabaho kubera intambara imaze igihe ihuza iki gihugu na Hamas.

Betelehemu ibarizwa muri West Bank ariko mu gice kigenzurwa na Israel. Ibyishimo byo kwizihiza Noheli byari i Butelehemu byari bivanze n’agahinda k’Abanya-Palestine batuye muri iyi Ntara ya West Bank bivugwa ko bangiwe kwinjira ahasomewe misa.

Misa ya mu gitondo yabereye mu rusengero ruzwi nka “The Church of the Nativity” mbere y’uko mu ijoro rya Noheli aho ibihumbi by’abaturage barimo na Palestine bahuriraga mu kibuga cyitwa ‘Manger Square’.

Nubwo abantu benshi bitabiriye ibi birori byo kwizihiza Noheli i Betelehemu harimo abandi benshi biganjemo Abanya-Palestine bangiwe kwinjira.

Ibi byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo muri Palestine witwa Mustafa Barghouti wavuze ko intara ya West Bank izengurutswe n’abasirikare ba Israel ndetse ko bigoye kwinjiramo cyangwa kuba wasohoka.

Iyi misa yasomwe n’Intumwa ya Kiliziya Gatolika i Jelusalemu, Cardinal Pierbattista Pizzaballa, wavuze ko ari ikimenyetso gikomeye kuba i Betelehemu hongeye kubera Ibirori byo kwizihiza Noheli.

Yagize ati “Ubutumwa natanze bwo kuri Noheli ntabwo bugenewe abatuye i Betelehemu gusa ahubwo bugenewe Isi yose, icyo nabonye ni urumuri kandi urwo rumuri ntabwo ari urw’Izuba ahubwo ni urumuri rw’amasura yanyu meza.”

“Uyu munsi twahisemo kuba urumuri rwa Betelehemu, urumuri rw’Isi kandi twahisemo kubazanira amahoro dukomeza kubasengera binyuze mu mitima yacu.”

Umujyi wa Betelehemu ni wo byizerwa ko Yezu yavukiyemo. Iyo habura amasaha make ngo Noheli igere, hahurira abamwizera benshi kugira ngo itangire bari mu rusengero.

Yeruzalemu ni umurwa uherereye mu ntara ya West Bank igenzurwa na Leta ya Israël. Ni igice kiri mu makimbirane hagati y’iki gihugu na Palestine ihamya ko yacyambuwe.

Amateka amaze imyaka myinshi agaragaza ko intambara y’ingabo za Israël n’umutwe wa Hamas ukomoka muri Palestine, ashingira kuri West Bank, igasemburwa cyane n’uko Israël yashatse ko Yeruzalemu yaba Umurwa Mukuru wayo, aho kuba Tel Aviv.

Iyi mpamvu ni yo yatumye Hamas igaba ibitero byo ku butaka mu majyepfo ya Israël tariki ya 7 Ukwakira 2023, yica ababarirwa mu 1200 barimo abasivili, abasirikare n’abapolisi, ifata bugwate abandi 240.

Ibi byatumye Israel yahise itangira kurasa ibisasu mu ntara ya Gaza iri muri Palestine, aho cyasobanuriraga amahanga ko kigamije kurandura burundu Hamas.

Cardinal Pizzabella yasabye abakristu b'i Betelehemu kuba urumuri bakareka intonganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages