Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko inshuro ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 45 nazo ziyongereyeho iminsi 14 ku mwaka ku mpuzandengo, ugereranyije uko byari bimeze mu 1980 na 2019.
Ku rundi ruhande, ibihugu birimo u Butaliyani bitari bisanzwe bigira ingano y’ubushyuhe bukabije, byaciye agahigo kuko muri uyu mwaka hagaragaye ubushyuye buri kuri dogere Celsius 48.8 , mu gihe Canada nayo yagize ubungana na dogere 49.9.
Dr. Friederike Otto uri mu bayobozi b’Urwego rushinzwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, yavuze ko “Nta kabuza, ubu bushyuhe buterwa n’imyuka yiganjemo CO2 yoherezwa n’abantu mu kirere cy’Isi.”
Iyi myuka izwiho kwangiza akayunguruzo k’izuba (Ozone), gafasha mu kugabanya ubukana bw’imirasire y’izuba bugera ku Isi, bityo ubushyuhe ntibube bwinshi ku butaka.
Ku rundi ruhande, mu gihe mu kirere higanjemo CO2, bigira ingaruka kuko uyu mwuka ukurura ubushyuhe, bityo bigatuma ku butaka harushaho gushyuha cyane.
Mu gihe ubushyuhe bubaye bwinshi ku Isi, bukamya ubutaka vuba, bigatuma umusaruro w’ubuhinzi ugabanuka mu bice nka Afurika bifite ubukungu bushingiye ku buhinzi, ibyo kandi bijyana n’ihungabana ry’ubwo bukungu.
Ubushyuhe bwinshi kandi bwongera ingano y’amazi azamuka mu buryo bw’umwuka (evaporation), akazamuka ari menshi, noneho yagera mu kirere akarema ibicu biremereye cyane nabyo bikarekura imvura nyinshi kurusha isanzwe, bikagira ingaruka zirimo imyuzure imaze iminsi yumvikana hirya no hino ku Isi.
Si ibyo gusa kuko ubushyuhe bwinshi gutya, bunagira ingaruka zirimo gutuma amashyamba afatwa n’inkongi y’umuriro, izo nkongi zikarushaho kongera CO2 mu kirere.
Mu gihe byakomeza gutya, byitezwe ko mu 2100, abantu barenga miliyari 1,2, bazaba batuye mu bice birimo ubushyuhe bwinshi bushobora kubagiraho ingaruka mbi, cyangwa imibiri yabo idashobora kubwihanganira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!