Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ibitero Israel yagabye kuri Iran ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026.
Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.
Kubera ibi bitero ibigo byinshi bicuruza ibikomoka kuri peteri byamaze guhagarika kunyuza ibicuruzwa byabyo muri iyi nziza nk’uko kimwe muri byo cyabibwiye Reuters.
Kiti “Ubwato bwacu bugiye guhagarara igihe kinini.”
Gufunga inzira ya Hormuz byahungabanya bikomeye ubukungu bw’ibihugu byinshi kuko ibikomoka kuri peteroli ari ingenzi mu bikorwa bitanga ingufu, bisanzwe ari moteri y’iterambere ry’ubukungu ahantu hose.
Hari impungenge ko iyi nzira iramutse ifunzwe, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagira ku Isi.
Intambara ya Israel na Iran iba ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi n’u Rwanda rudasigaye.
Nko muri Kamena 2025 ubwo nanone Iran yagabwagaho ibitero na bwo ibihugu byinshi byarakangaranye.
Kuva mu Ugushyingo 2025 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byarazamutse, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1.900 Frw. Bisobvanuye ko nta gihindutse ibi biciro bishobora kwiyongera.
Ku wa 19 Kamena 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko inzira ya Hormuz, inyuzwamo 20% bya peteroli yose yo ku Isi, ituruka mu bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Kuwait na Iran.
Ati “Zose zisohokera muri iriya nzira. Haramutse habayeho ikibazo muri iriya nzira cyagera mu Isi, ni ukuvuga ku isoko natwe bikatugeraho. Bizatugeraho cyane cyane bizamura ibiciro cyangwa se bigabanya ingano y’iyinjira.”
Yakomeje avuga ko ubwato bwinshi ari ho bunyura ariko kubera ko ari ibintu bibangamira Isi yose bitabangamira umuntu umwe n’ubundi usanga Isi yishyira hamwe ngo itabare icyo kibazo ntikimare igihe kirekire.
Uretse ibikomoka kuri peteroli, intambara ya Iran na Israel ubu yahagaritse n’ingendo nyinshi aho nka Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse ingendo WB300/WB303 na WB304/WB305 zijya n’iziva i Doha na Dubai.






Ibitekerezo 0