Ibiciro by’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho Amadolari 3,10, bingana na 4,08%, kagera ku Madolari 79,11. Izi mpinduka zabayeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’impungenge z’uko intambara yubuye hagati ya Amerika na Iran ishobora guhungabanya ubwikorezi bwa peteroli n’ubw’ibindi bicuruzwa binyura mu muhora wa Hormuz.
Ku Cyumweru ingabo za Amerika zagabye igitero cya kane mu minsi ikurikirana mu bice bitandukanye muri Iran. Ku rundi ruhande, Umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran (Revolutionary Guards) wavuze ko kuri uyu wa Mbere na wo wagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Kuwait na Bahrain.
Mbere y’uko intambara itangira mu mpera za Gashyantare, hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku Isi byanyuraga muri uyu muhora.
Amakuru y’ikigo gikurikirana ubwato cya Kpler agaragaza ko ku Cyumweru ubwato butandatu gusa ari bwo bwanyuze muri Hormuz, umubare muto cyane ugereranyije n’ibyumweru bitanu byari bishize.
Ibi bitero bishya byatumye abantu barushaho gushidikanya ku hazaza h’amasezerano y’agateganyo hagati ya Amerika na Iran yari agamije kongera gufungura uyu muhora no guhagarika intambara nyuma y’ibiganiro byari biteganyijwe kumara iminsi 60.
Abasesenguzi b’isoko ry’ingufu bavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora gukomeza bitewe n’uko amakimbirane akomeje kwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!