Ibiciro by’isoko ryo ku wa 17 Nyakanga 2026, bigaragaza ko agagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kazamutseho 0,7$ bituma gahita kagera kuri 84,3 $.
Muri iki cyumweru gusa ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku rugero rwa 12%, kubera impande zombi zakomeje kurasana mu buryo budahagarara.
Minisiteri y’ingabo ya Qatar yatangaje ko yaburijemo igitero cya misile cyagabwe na Iran, mu gihe umwana umwe yakomerekejwe n’ibisigazwa by’icyo gisasu cyapfubijwe.
Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (IEA), Fatih Birol, yavuze ko umutekano w’inzira zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli ari ikibazo gikomeye.
Ati “Dukwiye kugira impungenge, kandi nkomeje kugira impungenge mu gihe hatagira igihinduka mu byumweru biri imbere.”
Amerika yatangaje ko yagabye ibitero bishya kuri Iran bigamije guca intege ingabo zayo, Iran na yo ihita itera ibirindiro by’ingabo za Amerika mu bihugu bituranye birimo na Jordanie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!