Nyuma y’uko ibi biganiro binaniranye, Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugota ibyambu bya Iran, ku buryo nta bwato buzinjira cyangwa ngo busohoke.
Ubwo amasoko y’ingufu yongeraga gufungura ku wa Mbere ku mugabane wa Aziya, igiciro cya peteroli idatunganyije [Brent crude oil] cyazamutseho 8,5% kigera kuri 102,37$. Peteroli y’ubwoko bwa West Texas Intermediate na yo yazamutseho 9% igera kuri 105,34$.
Mbere yaho, ibiciro byari byamanutse bigera munsi ya 100$ ku wa Gatatu ushize, ubwo ibi bihugu byombi byemeranyaga guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Uku guhagarika imirwano kwari kugamije kongera gufungura umuhora wa Hormuz; inzira inyuramo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi. Urujya n’uruza rw’ubwato muri iyo nzira rwahagaze nyuma yitangira ry’imirwamo tariki ya 28 Gashyantare.
Ukutagira icyo bageraho mu biganiro byabahuje, byatumye ibiciro ku masoko y’imari n’imigabane muri Aziya bigabanyuka.
Isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Buyapani rizwi nka Nikkei 225 ryaguye ku rugero rwa 0,8% mu gihe iryo muri Koreya y’Epfo rizwi nka Kospi ryaguye ku rugero rwa 1,8%.
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko ikumirwa ry’ubwato bwinjira cyangwa busohoka ku byambu bya Iran ritangira kuri uyu wa Mbere saa 16:00 ku masaha y’i Kigali.
Iran na yo yavuze ko ubwato bwa gisirikare bwose bugerageza kwegera Umuhora wa Hormuz bwitabwaho mu buryo budasanzwe, ibintu byazamuye ubwoba bw’ibishobora kuvuka bikiyongera ku kibazo cy’ibura rya peteroli.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!