00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicurane bidasanzwe byibasiye u Buyapani

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 17 June 2023 saa 10:30
Yasuwe :

Amashuri atandukanye hirya no hino mu Buyapani amaze iminsi afunga imiryango mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bukabije bw’ibicurane, bamwe bakeka ko bifitanye isano n’icyorezo cya Covid-19.

Iyi ndwara y’ibicurane bikabije yiyongereye cyane guhera muri Gicurasi uyu mwaka, ibintu byateye inzego z’ubuzima impungenge kuko ubusanzwe mu bihe nk’ibi by’umwaka, abarwayi b’ibicurane babaga batangiye kugabanyuka.

Ibi bicurane biri kwibasira abana cyane abari munsi y’imyaka 15, ku buryo amashuri amwe yahisemo gufunga imiryango andi ashyiraho amabwiriza yo guhana intera nkuko byari bimeze mu gihe cya Covid-19.

Bivugwa ko impamvu yaba yarateye uku kwiyongera, ari ugukura Covid-19 mu ndwara zihangayikishije cyane kuko byatumye n’ingamba zo kuyirinda zigabanyuka.

Ikindi ni uko n’ibijyanye no gukingira ibicurane byagabanyutse, mu gihe n’imibiri y’abaturage benshi abasirikare bagabanyutse kubera Covid-19.

Inzego z’ubuzima mu Buyapani zivuga ko ibicurane byarushijeho kwiyongera mu kwezi gushize, nyuma y’ibikorwa by’imikino y’amarushanwa mu banyeshuri yabereye mu ntara ya Miyazaki.

Mu cyumweru kimwe iyo mikino ibaye, aho yabereye habonetse abarwayi 490, biba ngombwa ko ishuri riba rifunzwe.

Mu wundi Mujyi witwa Oita naho abanyeshuri 500 banduye ibicurane mu ntangiriro za Gicurasi, naho ishuri rirafungwa.

Nibura amashuri 30 mu Mujyi wa Tokyo ni yo yafunze imiryango kubera ibicurane hagati ya tariki 22 na tariki 28 Gicurasi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages