Abayobozi ba Ukraine na Amerika batangaje ko barimo kunonosora ibyifuzo bishya bizashyikirizwa u Burusiya, byitezweho kubanza kuganisha ku guhagarika ibitero byo mu kirere.
Perezida Volodymyr Zelensky aherutse kuganira na Steve Witkoff na Jared Kushner, intumwa za Perezida Donald Trump mu biganiro by’ubuhuza. Bamumenyesheje ko White House iri gutegura inyandiko nshya izashingirwaho mu biganiro.
Biteganyijwe ko izi ntumwa zizajya mu Burusiya mu mpera za Nyakanga cyangwa mu ntangiriro za Kanama, nyuma yo guhuza imyanya na Ukraine.
Trump na Zelensky na bo bitegura guhura kugira ngo baganire ku cyiciro gikurikira cy’ubu buhuza no ku buryo hashobora gutegurwa ibiganiro bitaziguye hagati ya Zelensky na Perezida Vladimir Putin.
Amerika yizera ko u Burusiya bushobora kwemera guhagarika by’agateganyo ibitero byo mu kirere, kubera ko Ukraine ikomeje kugaba ibitero kure mu gihugu cyabwo.
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko u Burusiya bwiteguye kuganira, nubwo Ukraine igishidikanya ku bushake bwabwo bwo guhagarika intambara burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!