Iki ni igice gishya cy’inyubako ya Justus Lipsius ikoreshwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi kizaba kigenewe inzego ebyiri ziyobora EU, ni ukuvuga inteko ihuza ba Minisitiri baturuka mu bihugu byose bigize EU n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri uwo muryango (Council of the EU na European Council).
Izo nzego zombi zizajya zihurira muri iyo nyubako guhera muri iyi Mutarama 2017, aho mu ntangiro z’uyu mwaka ari nabwo ubuyobozi bwa EU buzakorana buganira ku kuva muri EU k’u Bwongereza bizwi nka Brexit, urugendo byitezwe ko rushobora gufata imyaka ibiri, nyuma y’uko byatowe n’abaturage binyuze muri Kamarampaka yabaye kuwa 23 Kamena 2016.
Umushinga wo kubaka icyo gice cyihariye watangiye mu 2004, hagamijwe kwagura Justus Lipsius yari imaze kuba nto itagishoboye kwakira ibikorwa byose bya EU, mu gihe byari bimaze kwemezwa ko inama zose za EU zajya zibera i Bruxelles, aho gukomeza kuzenguruka mu bihugu byose bigize umuryango.
Icyo gihe hahise hazamurwa ikibazo ko iyo nyubako ya Justus Lipsius itari yarateganyirijwe kwakira abayobozi ba za guverinoma, kuko yubatswe ahagana mu 1980 igatangira gukoreshwa mu 1994, mu gihe EU yari igifiye abanyamuryango 12 ariko ubu ikaba igeze kuri 28.
Iyi nyubako iherereye i Bruxelles mu Bubiligi yashushanyijwe n’abahanga barimo Samyn and Partners, Studio Valle Progettazioni na Buro Happold.



















TANGA IGITEKEREZO