Minisiteri y’umutekano yatangaje ko muri iki cyumweru aribwo ibigo by’ubwubatsi bizatangira gutanga igishushanyo mbonera cy’uburyo urukuta ruzaba rwubatse.
CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu ibigo bigera kuri 300 aribyo bimaze kugaragaza ko byifuza gupinwa, utsinze akazamenyekana muri Mata 2017.
Ibi bigo ariko ngo nubwo byifuza gupiganwa, nta byinshi bizi ku mushinga wo kubaka uru rukuta nk’uko bivugwa na Terry Willis ukora mu kigo Caddell Construstion, cyubatse menshi mu magereza n’Ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri hirya no hino ku isi.
Harimo n’abandi ngo batagamije kubona isoko ryo kubaka, ahubwo bifuza kugaragaza uko urukuta ruzubakwa rugomba kuba ari rwiza.
Trump avuga ko kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique ari uburyo bwo gukaza umutekano no gukumira ibiyobyabwenge, kandi ko ruzuzura rutwaye akayabo ka miliyari 10 z’amadorali.
Raporo yakozwe n’Ikigo Bernstein Research yo igaragaza ko ubaze ibintu byose, ruzatwara byibura miliyari 25 z’amadorali.



















TANGA IGITEKEREZO