Ubu bwoko bwagaragaye bwa mbere muri Botswana, bugatangazwa bwa mbere n’abakurikirana iby’indwara z’ibyorezo muri Afurika y’Epfo, bufite ubushobozi bukomeye bwo kwihinduranya ku buryo hari impungenge ko bushobora kwandura vuba, ariko bukaba bunashobora guhangana n’inkingo ziri kwifashishwa mu guhangana na Covid-19.

Ku ruhande rwa Oxford na BioNTech, ibigo byombi bihuriza ku kuba inkingo zakozwe zifite ubushobozi bwo kurinda ubukana bwa Omicron, icyakora Moderna ikavuga ko ‘hari amahirwe menshi ko inkingo zakozwe zizananirwa guhangana na Omicron.’

Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stéphane Bancel, aherutse kubwira Financial Times ko ubushobozi bw’inkingo zakozwe bushobora kuba buri hasi y’ubukana bwa Omicron.

Ati “Sintekereza ko inkingo zifite bwo guhangana na Omicron, nk’uko zagiye zihangana na Delta. Ndatekereza ko hazabaho igabanuka [ry’ubushobozi bw’urukingo]. Sinzi uko iryo gabanuka rizaba ringana kuko dukeneye gutegereza amakuru [azaturuka mu bushakashatsi buri gukorwa]. Gusa abahanga mu by’indwara z’ibyorezo bose twavuganye, bavuga ko ‘bitazagenda neza.”

Hagati aho, Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Ugur Sahin, aherutse kuvuga ko hashobora gukenerwa guterwa inkingo zishimangira ku bantu bose, ariko yemeza ko inkingo zakozwe zifite ubushobozi.

Ati “Twizera ko abantu bakingiwe mu buryo bwuzuye bazakomeza kugira ubudahangarwa ntibarembe kubera Omicron. Duteganya ko inkingo zishimangira [urukingo rwa gatatu] zizongera ubwirinzi kuri iki cyorezo.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kaminuza ya Oxford yakoze urukingo rwa AstraZeneca, ryemeza ko ‘nta bimenyetso bigaragaza ko inkingo zidafite ubushobozi bwo guhangana na Omicron’, ariko bavuga ko hakwiye gutegurwa ibikenewe byose ku buryo mu gihe hakenerwa gukorwa izindi nkingo, zakorwa mu gihe gito.

BioNTech na Oxford zamaze kwemeza ko mu gihe hakenerwa inkingo nshya, zakorwa mu gihe cy’ibyumweru bitandatu ku buryo bitarenze iminsi 100, zaba zimaze kugezwa aho zikenewe ku Isi.

Ibindi kuvugwa ni uko hashobora gukorwa urukingo rwihariye ariko rutangwa inshuro imwe, rukaba rwahabwa umuntu wahawe inkingo zuzuye, ariko akaba akeneye urwo rw’umwihariko rwo kumurinda Omicron.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ubushobozi bw’inkingo kuri Omicron buzagaragara neza mu byumweru bitatu biri imbere, ari nabwo ubushakashatsi buri gukorwa ku bushobozi bw’iyi virus buzajya hanze.