Kugira ikigo cy’ubutasi gikomeye byerekana uburyo igihugu gikomeye n’umutekano wacyo urambye.
Kugira ba maneko bakarishye ni intwaro ikomeye yo guhungabanya abanzi, ariko na none birakomeye cyane kumenya amakuru ahagije ku bigo by’ubutasi, kuko bikorera mu bwiru.
Ibikorwa bigerwaho rubanda babimenya byarabaye amateka bitakiri inkuru, naho iyo batsinzwe bahita babibwira abanyamakuru, kugira ngo babashe gucunga ingaruka zabyo. Urugero: mu minsi ishize Abafaransa byababayeho muri Somalia bajya kubohoza intasi Denis Alex (na ryo ni izina ry’ubutasi kuko iry’ukuri ntawarimenya), yabo yari ifungiyeyo bikarangira bibananiye, bahise batangaza icyo gikorwa.
Ku rundi ruhande Israel yanze kwemeza niba ba maneko bayo ari bo barashe imodoka zari zitwaye ibisasu muri Syria, zibishyiriye ibyihebe ngo bizarase Israel.
Hano hakurikijwe amakuru agaragara, ariko na yo atuzuye neza kubera ubwiru bw’intasi, urubuga Spotlist dukesha iyi nkuru rwakoze urutonde twifashishije.
1. CIA (Central Intelligence Agency) (Leta zunze ubumwe za Amerika)
Yatangiye mu 1947 ikaba iba mu kigo cyitwa George Bush Centre for Intelligence muri Langley Virginia. Ikaba mu butasi bwayo iha raporo Perezida wa Repubulika gusa.
2. M16, mu Bwongereza. Ikaba ari yo ya kabiri mu magambo arambuye yitwa Military Intelligence Section 6.
3. FSB yo mu Burusiya. Mu magambo arambuye ni National of Security Services of the Russian federation, yashinzwe kuwa 12 Mata 1995, isimbuye indi yitwa KGB yakoreraga Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti, yajyanye n’isenyuka ry’iyo Leta.
4. DGSE yo mu Bufaransa (Direction Generale pour la Sureté Exterieure) yashinzwe mu 1982 inyuma y’ivugururwa ry’inzego z’ubutasi mu Bufaransa.
5. BND yo mu Budage, mu magambo arambuye ni Bundesnachrichrichtendients yashinzwe kuwa 1 Mata 1956 mu Budage bw’Iburengerazuba, ariko u Budage bwiyunze ni yo yakomeje gukora.
6. SIS muri Pakistan, mu magambo arambuye yitwa the Directorate for Inter-services Intelligence, yashinzwe mu 1946 igihe Pakistan yiyomoraga ku Buhinde.
7. MOSSAD yo muri Israel, mu magambo arambuye ni Institute of Intelligence and Special Operations yabayeho mu kwezi k’Ukuboza 1949.
8. CSIS yo muri Canada, mu magambo arambuye ni Canadian Security Intelligence Services, yashinzwe muri Kamena 1984.
9. RAW, ni iyo mu Buhinde ,mu magambo arambuye ni Research and Analyses Wing, yashinzwe kuwa 21 Nzeri 1968
10. ASIS, ni iyo muri Australia, mu magambo arambuye ni Australian Secret Intelligence Services, yashinzwe kuwa 13 Gigurasi 1952.
Icyitonderwa: Ibi bigo ni ibishinzwe ubutasi bwo hanze y’ibihugu byabwo kuko bafite n’ibindi bishinzwe ubutasi imbere mu gihugu nko muri Amerika hari FBI (Federal bureau of investigation/office fédéral de l’investigation) yo ikora muri Amerika gusa, mu Bufaransa bafite DST (Direction pour la Surveillance du Territoire/Directorate for Territorial Surveillance) n’ibindi bihugu na byo bikaba uko.



















TANGA IGITEKEREZO