00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 10 bya mbere abubatse baca inyuma abo bashakanye

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 18 October 2015 saa 01:52
Yasuwe :

Uko muntu arushaho gutera imbere niko arushaho guhura n’ibibazo, agahinda no kwiheba. Hakoreshwa uburyo bwinshi bwo guhangana nabyo, bamwe bakajya mu biyobyabwenge. Mu bihugu bimwe guca inyuma uwo mwashakanye ni igisubizo cy’ibibazo nka Stress, imibereho, urukundo n’ibindi

10. Finland 36%

Finland ni kimwe mu bihugu birangwamo gucana inyuma kw’abashakanye. Ubushakashatsi bwakozwe na Match.com bwasanze nibura umwe mu bagabo batanu 1/5 bubatse ingo, yaraciye inyuma umugore we agasambana n’abandi bagore bagera kuri 10.

Muri Finland abagabo baca inyuma abagore inshuro zirindwi

9. United Kingdom 36%

U Bwongereza nabwo burangwamo gucana inyuma kw’abashakanye.
Ashley Madison washinze urubuga bashakiraho abakunzi, yavuze ko 36% by’abongereza b’abagabo bagaragaza ko nta kibazo guca inyuma y’abagore babao.

8. Spain 39%

Espanye iri ku mwanya wa munani mu bihugu bifite abubatse baca inyuma abo bashakanye.
Imibare igaragaza ko biri ku kigero cya 39% ariko ngo abagore nabo baca inyuma abagabo cyane, ku buryo nabo benda kugeza kuri icyo kigero.

7. Belgium 40%

Umuyobozi w’urubuga abantu bakundaniraho rwa Gleeden rufite abantu barenga miliyoni 11, yavuze ko mu Bubiligi guca inyuma uwo mwashakanye bitakiri umuziro.
Chantal Bauwens yabwiye Europe Magazine ati “ntibikiri umuziro, gufata umugore wawe yaguciye inyuma? Nawe nyine uhita umuca inyuma cyangwa mugatandukana.”

6. Norway 41%

Igihugu cya Norvege kizwiho gukonja cyane, ariko ngo iyo bigeze mu gihe cy’ubushyuhe, abantu bacana inyuma kakahava.

Urubuga ruhuriraho abagore n’abagabo bubatse rwa Victoria Milan ngo mu gihe cy’ubukonje rusa n’urwaccecetse, ariko agashyuhe kagaruka, ugasanga nibura 41% by’abaruriho kandi bubatse ingo, baca inyuma abo bashakanye.

5. France 43%

Abafaransa ni bamwe mu banya Burayi bazwiho kugira ubwisanzure, uburenganzira no kwishyira ukizana. Uyu muco wabo rero unabaha imyemerere ko guca inyuma uwo mwashakanye ari uburenganzira, ndetse kubikora uba udaciye inka amabere.

Mu Bufaransa havugwa uburaya bwo ku rwego rwo hejuru, aho ngo 28% by’ababukora bose babifitiye ibyangombwa (basabye ibyemezo byo gukora uburaya nka business)

4. Germany 45%

Bitangaza buri wese kumva ko u Budage buza imbere y’u Bufaransa mu gucana inyuma. Ariko impamvu ni uko ngo Abadage badakunda kubikorera mu gihugu cyabo, ahubwo babikorera mu bihugu byo hanze.

3. Italy 45%

Ubutaliyani burazwi cyane ko abashakanye bacana inyuma kenshi, kuba buri ku mwanya wa gatatu. Gusa umwihariko w’u Butaliyani ni uko bacana inyuma cyane, ariko badatandukana.

2. Denmark 46%

Ni kimwe mu bihugu cya Scandinavian bizwiho kuza ku isonga mu kugira abaturage bishimwe kandi babayeho neza.

Ariko ibyo byishimo ngo ntibisiga inyuma uburaya no gucana inyuma, kuko ngo abatuye mu murwa mukuru Copenhagen, barangwa bakabyina, bakishima ariko bakanacana inyuma.

Nibura umwe muri batatu 1/3 batuye mu mujyi wa wa Copenhagen aca inyuma uwo bashakanye.

1. Thailand 56%

Nicyo gihugu cya mbere gikorwamo uburaya no gucana inyuma ku Isi.
Impamvu zitera iki gihugu kuyobora ibindi, ni uko ngo imico yabo ibemerera kugira inshoreke ariko zitari abagore bemewe.

Indi mpamvu ni uko uburaya bukorwa n’abakobwa bakiri bato kandi bakabukorera mu tubari no mu tubwiniro.

Bagira n’uburyo bakoramo massage [soma masaje], uyigukorera mukanakorana imibonano mpuzabitsina.

Ubushakshatsi bwa Durex bwo muri 2012 bwemeje bidasubirwaho ko abagore bo muri Thailand ari bo baca inyuma abo bashakanye kurusha abagabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages