00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 19 birifuza kwinjira mu muryango wa BRICS w’ibihugu biri gutera imbere

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 26 April 2023 saa 06:31
Yasuwe :

Ibihugu 19 byamaze kugaragaza ko bishaka kwinjira mu muryango wa BRICS uhuza ibihugu biri gutera imbere ku Isi, binahabwa amahirwe yo gusimbura Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi mu kwiharira ubukungu bw’isi.

Ibihugu bigize BRICS ni Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika yEpfo. Biteganyijwe ko tariki 2 na 3 Kamena uyu mwaka, abayobozi b’ibyo bihugu bazahurira mu nama ngarukamwaka, igamije kureba ibimaze kugerwaho mu bufatanye n’ibyo bakongeramo ingufu.

Mu gihe imyiteguro y’iyo nama irimbanyije, ibihugu 19 byamaze kugaragaza ko bishaka kwinjira muri uwo muryango utanga icyizere.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri BRICS, Anil Sooklal, yavuze ko mu bizigirwa muri iyo nama, harimo no kwagura uwo muryango ukagira abandi banyamuryango. Yavuze ko ibihugu 13 byamaze kwandika bisaba kwinjiramo, mu gihe bitandatu byo byabisabye mu mvugo.

U Bushinwa nibwo bwazanye igitekerezo cyo kwagura BRICS umwaka ushize. Ni igitekerezo cyakiranywe yombi n’impungenge ku bihugu bigize BRICS, kuko bishobora kugabanya ijambo ryabyo muri uwo muryango.

BRICS yashinzwe mu 2006 yitwa BRIC. Mu 2010 nibwo Afurika y’Epfo yinjiyemo ari nacyo gihugu cyashyizwemo kuva icyo gihe cyose. Ibihugu nka Arabie Saoudite na Iran biri mu byasabye kwinjizwamo muri Gashyantare uyu mwaka.

BRICS ni umuryango wiyemeje guhangana na Amerika mu bukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages