Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’uyu muryango yahuje abayobozi b’ibihugu na za guverinoma biwugize yateraniye mu Butaliyani.
Ibihugu byitabiriye iyo nama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Buyapani, u Butaliyani na Canada.
Aba bakuru b’ibihugu na za guverinoma bemeranyije ko iyi nkunga izava mu mitungo y’Abarusiya yafatiriwe bitewe n’iyi ntambara. Izagurishwa, amafaranga azavamo ahurizwe hamwe, ashyikirizwe Ukraine.
Iyi nkunga yemerewe Ukraine igenewe ahanini gusana ibikorwaremezo byangijwe n’intambara u Burusiya bwayishojeho kuva muri Gashyantare 2022.
Perezida wa Amerika, Joe Biden, yatangaje ko inkunga igenerwa Ukraine idakwiye guhagarara kuko gutsinda kw’iki gihugu kwatuma umutekano w’ibituranye na cyo uhungabanywa n’u Burusiya.
Biden yagize ati “Ntabwo tuzatererana Ukraine kuko tubikoze, yasenyuka kandi ntibyagarukira aho. Abaturanyi ba Ukraine na bo bazahungabana, u Burayi bwose bwazahungabana. Abanyagitugu bo ku Isi bari kurebera hafi ikizaba kuri Ukraine.”
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yishimiye uyu mwanzuro, agaragaza ko Ukraine yifuza indege z’intambara no guhugura abasirikare bazazitwara kugira ngo izashobore guhangana n’ingabo z’u Burusiya.
Yagize ati “kuri twebwe, icy’ingenzi ni ukutwongerera indege z’intambara no kuduhugurira abazitwara. Ubumenyi buhagije mu gukoresha indege za gisirikare tubwiteze ku bihugu byo mu burengerazuba bifite imbaraga, byamaze kwiyubaka.”
Inkunga ya G7 ikurikiye iyo ibihugu bigize NATO bimaze imyaka ibiri biha Ukraine. Mu biyigize harimo amafaranga ndetse n’ibikoresho bya gisirikare. U Bufaransa bwo bwateguje ko buzohereza i Kyiv abasirikare bo gutoza aba Ukraine gukoresha intwaro ziremereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!