Uru rugomero ruri kubakwa mu majyaruguru ya Ethiopia, nirwuzura ruzaba arirwo rugomero rutanga amashanyarazi menshi muri Afurika, dore ko biteganyijwe ko ruzajya rutanga megawati ibihumbi bitandatu.
Misiri niyo itewe inkeke zikomeye n’iyubakwa ry’uru rugomero kuko 80% by’amazi ikoresha mu gihugu ava ku ruzi rwa Nil.
Mu biganiro biheruka guhuza Misiri na Ethiopia bahujwe na Amerika, ntacyo byatanze kuko Ethiopia yo yifuza kubaka uru rugomero mu myaka itandatu, mu gihe Misiri yo yifuza ko rwakubakwa mu myaka 10 kubera gutinya ko mu gihe Ethiopia yaba yubatse uru rugomero byayiha uburenganzira bwo kugenzura uruzi rwa Nil.
Biteganyijwe urugomero rwa Grand Renaissance ruzuzura rutwaye akayabo ka miriyali enye z’Amadorari ya Amerika, rukazagira Ethiopia igihugu cya mbere cyohereza umuriro mwinshi muri Afurika.
Kugeza ubu imyubakire y’uru rugomero yakomwe mu nkokora no kutumvikana kw’ibihugu byombi, bikaba binashidikanywa niba koko ruzaba rwuzuye mu 2021 nkuko Guverinoma ya Ethiopia yari yabyiyemeje.


















TANGA IGITEKEREZO