00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu by’i Burayi biri gusaba Ukraine kumvikana n’u Burusiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 December 2023 saa 12:38
Yasuwe :

Ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi biri gusaba ubutegetsi bwa Ukraine kwemera kuganira n’ubw’u Burusiya ku buryo byahagarika intambara imaze iminsi ihuza ibyo bihugu bibiri.

Ibi byavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we wo muri Belarus, Sergey Aleinik, nk’uko ikinyamakuru RT cy’Abarusiya cyabitangaje.

Minisitiri Lavrov yagize ati “Ntabwo nkwiye, nta n’ubwo mfite uburenganzira bwo kuvuga amazina ariko abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bazwi cyane bo mu bihugu byo mu Burengerazuba barimo umwe wihariye uzwi cyane.”

Uyu muyobozi yatangaje ko u Burusiya butigeze bwanga kugirana ibiganiro na Ukraine kandi ko bwiteguye mu gihe bwakenerwa.

Ati “Duhora twiteguye kuganira kuri ibi bibazo bya nyabyo kandi ntabwo twigeze twanga ibiganiro, bityo iki kibazo ntigikwiye kudushyirwaho.”

Lavrov yasobanuye ko ariko n’iyo ibiganiro byabaho, inyungu z’u Burusiya zitagomba kubangamirwa, kandi ko butazemera ko hagira igihugu cyubakira umutekano wacyo ku cyabo.

Intambara yo muri Ukraine yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022, aho u Burusiya bwagaragazaga ko umutekano wabwo uri kubangamirwa kandi ko abatuye mu ntara ya Donbas bavuga Ikirusiya bagirirwa nabi n’ubutegetsi.

Ukraine yo yagaragazaga ko icyo u Burusiya bugamije ari ugufata iyi ntara iri mu Burasirazuba bwayo. Yari yararahiye ko nta na sentimetero kare buzayitwara, yambarira urugamba, ari na ko yasabaga amahanga kuyiha intwaro.

Perezida wa Amerika, Joe Biden, aherutse guca amarenga ko ubufasha igihugu cye cyahaga Ukraine bushobora guhagarara mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko batamwemerera gukomeza kubutanga. Ni mu gihe iki gihugu cyikoreye undi mutwaro wo gufasha Israël ihanganye n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 1 Ukwakira.

Zelensky ari kwingingwa n'ibihugu birimo Amerika ngo ahagarike intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages