Ibi byavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we wo muri Belarus, Sergey Aleinik, nk’uko ikinyamakuru RT cy’Abarusiya cyabitangaje.
Minisitiri Lavrov yagize ati “Ntabwo nkwiye, nta n’ubwo mfite uburenganzira bwo kuvuga amazina ariko abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bazwi cyane bo mu bihugu byo mu Burengerazuba barimo umwe wihariye uzwi cyane.”
Uyu muyobozi yatangaje ko u Burusiya butigeze bwanga kugirana ibiganiro na Ukraine kandi ko bwiteguye mu gihe bwakenerwa.
Ati “Duhora twiteguye kuganira kuri ibi bibazo bya nyabyo kandi ntabwo twigeze twanga ibiganiro, bityo iki kibazo ntigikwiye kudushyirwaho.”
Lavrov yasobanuye ko ariko n’iyo ibiganiro byabaho, inyungu z’u Burusiya zitagomba kubangamirwa, kandi ko butazemera ko hagira igihugu cyubakira umutekano wacyo ku cyabo.
Intambara yo muri Ukraine yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022, aho u Burusiya bwagaragazaga ko umutekano wabwo uri kubangamirwa kandi ko abatuye mu ntara ya Donbas bavuga Ikirusiya bagirirwa nabi n’ubutegetsi.
Ukraine yo yagaragazaga ko icyo u Burusiya bugamije ari ugufata iyi ntara iri mu Burasirazuba bwayo. Yari yararahiye ko nta na sentimetero kare buzayitwara, yambarira urugamba, ari na ko yasabaga amahanga kuyiha intwaro.
Perezida wa Amerika, Joe Biden, aherutse guca amarenga ko ubufasha igihugu cye cyahaga Ukraine bushobora guhagarara mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko batamwemerera gukomeza kubutanga. Ni mu gihe iki gihugu cyikoreye undi mutwaro wo gufasha Israël ihanganye n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 1 Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!