Izi nzego zagaragaje ko u Burusiya bukoresha amayeri yo kohereza izi ntwaro bwifashishije indege zitagira abapilote bakazohereza ahantu abasirikare ba Ukraine bihishe aho kubera gaz nyinshi iba irimo ituma bava aho bihishe bikarangira bahise baraswa.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo w’u Buholandi, Ruben Brekelmans, mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Reuters.
Yagize ati “Dushingiye ku makuru dufite icyo twakwemeza ni uko u Burusiya bukomeje gukoresha cyane izi ntwaro z’ubumara kandi rwose biteye impugenge kubera ko hagiye gushira imyaka myinshi turebera iki gihugu kizikoresha tukabifata nk’ibintu bisanzwe, akaba ariyo mpamvu ntacyo gikomeje kuzikoresha cyane.”
Ubuyobozi bushinzwe ubutasi mu Budage nabwo bwemereye iki kinyamakuru cyo mu Burusiya buri gukoresha izi ntwaro zitemewe n’amategeko mu ntambara bahanganyemo na Ukraine.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushinja u Burusiya gukoresha izi ntwaro z’ubumara zitwa ‘chloropicin’ muri Gicurasi 2024.
Ubundi izi ntwaro z’ubumara zatangiye gukoreshwa bwa mbere mu ntambara y’Isi ya mbere n’igihugu cy’u Budage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!