Ni igitekerezo cyatanzwe na Afurika y’Epfo ifatanyije n’u Buhinde, hagamijwe ko inkingo zikorwa ku bwinshi abantu bagakingirwa.
Ubusanzwe amabwiriza agenga uwo muryango avuga ko umutungo mu by’ubwenge wakorewe mu bihugu binyamuryango ushinganwa ugahabwa uburenganzira bw’uwawuhimbye. Abandi bashaka kuwukoresha bagomba kwishyura.
Icyakora u Buhinde bwatangarije mu nama ko ayo mabwiriza ari gutuma igikorwa cyo gukora inkingo nyinshi kidindira, inkingo zikaba nke nubwo ubwoko bw’izimaze kwemezwa kuba zakoreshwa zihagije.
Uburenganzira ku bwoko bw’inkingo zimaze kwemezwa buvuyeho, byakorohera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwikorera inkingo nyinshi. Ibihugu byiganjemo ibikize nka Brésil byamaganye ubwo busabe.
Bivuga ko gutanga uburenganzira kuri uwo mutungo mu by’ubwenge ari uguca intege ubuvumbuzi, kandi ko haramutse hakenewe inkingo nyinshi hari ubundi buryo byaganirwaho atari ukwemerera buri wese.
U Buhinde bwatangaje ko ibihugu byanze ubwo busabe higanjemo ibyamaze kugura inkingo nyinshi zirenze n’umubare w’abaturage bifite.
Ibihugu bigize WTO byemeranyije gukomeza kuganira kuri icyo kibazo nkuko BBC yabitangaje.





Ibitekerezo 0