Kimwe mu bikorwa Perezida Trump yakoze akimara kurahirira kuyobora Amerika, ni ugushyira umukono ku itegeko rikuraho inkunga yose yagenerwaga imiryango mpuzamahanga, ishyigikiye gukuramo inda cyangwa itanga amakuru ajyanye na byo.

Mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuwa Kane tariki ya 2 Werurwe 2017, ibihugu bigera kuri 50, birimo ibyo muri Afurika, Aziya ndetse n’abayobozi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi na Loni bahuriye hamwe bafatanya gushaka uko baziba icyuho cyasizwe na Perezida Trump.

Ibihugu birimo Suède, Canada na Finlande byemeye gutanga miliyoni 20 z’amayero buri kimwe, mu gihe ibindi birimo u Bubiligi, Denmark n’u Buholandi byo byemeye gutanga nibura miliyoni 10 z’amayero.

Abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi, bemeza ko kuba Perezida Trump yarahagaritse iriya nkunga, bishobora gutuma umubare w’abakuramo inda wiyongera kandi bikagira ingaruka zikomeye ku bagore n’abakobwa kuko abatwara inda zitifujwe bazarushaho kuba benshi.

Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Bubiligi, Alexander De Croo, yagaragaje ko umwanzuro w’igihugu kimwe, ushobora gutuma abagore n’abakobwa basubira mu bihe bibi nka kera.

Minisitiri w’Iterambere muri Finlande, Kai Mykkanen, we yatangaje ko mu guhangana n’umwanzuro wa Amerika, bahisemo kongera imbaraga mu mishinga igamije gutuma uburenganzira bw’abagore n’abakobwa bwubahirizwa kurushaho.

Nkuko ABC News yabyanditse, muri iyi nama bagaragaje ko gukuramo inda ari agace gato mu kuboneza urubyaro cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Yanibanze kandi ku kwigisha ubuzima bw’imyororokere no kurushaho kwegereza abantu uburyo bwo kuboneza urubyaro, ndetse hagaragazwa impungenge ku kwiyongera kw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gukebwa kw’abana b’abakobwa.

Politiki izwi "The Mexico City Policy" yatangijwe na Donald Reagan, Perezida wa 40 wa Amerika mu 1984, igamije kwamagana gushyigikira ibikorwa byo gukuramo inda.

Ku buyobozi bw’Aba-Democrates iyi politiki yakuweho. Bwa mbere Bill Clinton yayikuyeho isubizwaho na George W.Bush, asimbuwe na Obama mu 2009 nawe ayikuraho.

Ku buyobozi bwa Obama hashyizweho itegeko rihagarika inkunga zatangwaga muri serivisi zo gukuramo inda, ariko imiryango itegamiye kuri leta ikora ibijyanye na serivisi zirinda abantu gusama cyangwa kwita k’uwakuyemo inda zikagenerwa inkunga.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Australia, Sharman Stone (ibumoso) aganira na Minisitiri ushinzwe iterambere ry’Umugore muri Afghanistan, Dilber Nazari mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Australia, Sharman Stone (ibumoso) aganira na Minisitiri ushinzwe iterambere ry’Umugore muri Afghanistan, Dilber Nazari mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi

[email protected]