Ni ubwa kabiri bigiye kubaho ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni ashyirwaho binyuze mu matora rusange, kuko mbere byakorerwaga mu bwihisho kandi bikemezwa n’ibihugu bikomeye gusa.
Umuyobozi w’Inteko Rusange ya Loni, Volkan Bozkir n’ukiriye Akanama k’Umutekano muri uwo Muryango muri uku kwezi, akaba anahagarariye u Bwongereza muri Loni, Barbara Woodward, bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo guhitamo abagomba guhatanira uwo mwanya, dore ko manda y’imyaka itanu ya Guterres izarangira ku wa 31 Ukuboza, n’ubwo yemerewe kwiyamamariza indi manda imwe.
Abakandida bemejwe bashyirwa imbere y’Inteko Rusange ya Loni maze buri wese akabazwa ibibazo n’abahagarariye ibihugu byabo muri iyo Nteko, hanyuma bagatora. Ni mu gihe kandi umukandida agomba kugaragaza ibyo yagezeho, ndetse n’imigabo n’imigambi azageza kuri Loni.
Nta mugore urabasha kuyobora Loni, ndetse mu matora aheruka bari biyamamaje ari benshi ariko ntibahirwa, gusa byitezwe ko kuri nshuro na bwo baziyamamaza ari benshi, nk’uko ibaruwa ya Bozkir yabisabye abanyamuryango.
Amakuru ariko avuga Guterres wamaze kwemeza ko azongera kwiyamamaza, afite amahirwe menshi yo kuzatsinda amatora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!