00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikubiye mu nyandiko nshya ku iyicwa rya John F. Kennedy

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 27 October 2017 saa 08:42
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yarekuye inyandiko hafi 3000 zivuga ku rupfu rwa John F. Kennedy wahoze ayobora icyo gihugu.

Nubwo yari yavuze ko azasohora izo nyandiko zose, Trump hari izo atarekuye, avuga ko zikigwaho kubera impungenge z’uko zagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

CNN ivuga ko Perezida Trump yemeye ko 2 891 zishyirwa ahagaragara mu gihe hari gusohoka 3140, izisigaye zirakigwaho mu gihe cy’iminsi 180 zikazagenda zirekurwa gahoro gahoro mu byumweru biri imbere.

Bamwe mu bayobozi bo muri White House bavuze ko Donald Trump yanze gusohora inyandiko zisigaye kubera igitutu cy’ibigo by’ubutasi, CIA na FBI, akabanza kwanga ko izo nyandiko zisigaye zidatangazwa ariko akabona nta mahitamo afite.

Yagize ati “Abayobozi b’amashami amwe ya guverinoma bansabye ko amakuru amwe agenda ahindurwa kubera impungenge z’umutekano n’ibibazo by’ububanyi mpuzamahanga. Nta mahitamo mfite uyu munsi nemeye ko hagira ibihindurwamo kugira ngo bitagira icyo bihungabanya ku mutekano w’igihugu.”

Byakomeje kuvugwa ko Perezida John Kennedy warasiwe i Dallas muri Texas ku ya 22 Ugushyingo 1963 yishwe ku bw’akagambane n’imiryango ikomeye ikorera mu bwihisho.

Lee Harvey Oswald, mudahusha wamwishe, yarafashwe arafungwa ariko avuga ko icyo cyaha kidakwiye kumubarwaho kuko we ari igikoresho gusa.

Nyuma y’iminsi ibiri ari mu maboko ya polisi yarashwe n’undi mugabo witwa Jack Ruby wari ufite akabyiniro mu mujyi wa Dallas. Uyu we yaje gukatirwa urwo gupfa arajurira yemererwa kongera kuburana ariko ku wa 3 Mutarama 1967 arwarira muri gereza apfa yishwe na kanseri y’ibihaha.

Inyandiko Trump yatangaje zerekana byinshi ku butasi bwakorwaga hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Cuba n’ibikorwa byo kurwanya Fidel Castro. Naho izindi zikagaruka ku ngendo za Lee Harvey Oswald, zirimo urwo yakoreye i Mexico habura iminsi mike ngo Kennedy yicwe.

Rumwe muri zo ni urw’uwari umuyobozi wa FBI, J. Edgar Hoover werekanaga ko urupfu rwa Kennedy rwatunguye Abasoviyeti bakavuza inzogera zo kuri za Kiliziya kuko bamukundaga bizeye ko azagabanya umwuka mubi wari hagati ya URSS na USA mu ntambara y’ubutita.

Hoover avuga ko intasi ye yamumenyesheje ko Abasoviyeti bemeje ko Kennedy yishwe n’intagondwa zo muri Amerika, zitari zimushyigikiye, bahise batangira gushakisha amakuru kuri Perezida mushya wamusimbuye, Lyndon B. Johnson.

Urundi rwandiko Hoover yarwanditse ku ya 24 Ukwakira 1963 hashize amasaha make Jack Ruby arashe Lee Harvey Oswald, avuga ko FBI yohereje umukozi wayo ngo ashake uburyo amukuramo amakuru atarashiramo umwuka. Ibyo byaranze, Hoover ashaka uburyo hasohorwa ikimenyetso gifatika cyereka rubanda ko Oswald ari we mwicanyi nyawe.

Inyandiko zasohowe za CIA zivuga ko byakekwaga ko Oswald ari umukozi wa Fidel Castro ariko habuze gihamya.

Komisiyo yiswe Warren yashyizweho na Leta yatangaje ko nta kimenyetso cy’uko Oswald na Ruby bafite imitwe bakorera yaba iyo mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Ariko hari abavuga ko Jack Ruby yari yatumwe n’abandi bantu bataramenyekana, bigakekwa ko ari nabo bamurogeye muri gereza..

Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko hashobora kuba hari abarashi babiri biteguye kwica Kennedy kugira umwe namuhusha undi arangize akazi.

Kugeza n’ubu uwishe Kennedy aracyagibwaho impaka. Hari abavuga ko yaba yarishwe n’umutwe w’ubutasi wa Amerika, CIA, abandi bakavuga Cuba cyangwa u Burusiya bitavugaga rumwe na Amerika muri icyo gihe, hakaba n’abavuga umutwe w’aba “Illuminati”.

Mu 1992 inteko yashyizeho itegeko ry’uko inyandiko zirebana n’iperereza ku rupfu rwe zingana na paji miliyoni eshanu zigenda zishyirwa ku mugaragaro mu gihe cy’imyaka 25.

Abanyamerika ntibarasobanukirwa iby'urupfu rwa John J.F Kennedy
Agace ka Dealey Plaza muri Dallas, aho Perezida John F. Kennedy yarasiwe
Umupolisi muri Dallas afite imbunda yakoreshejwe mu kwica Perezida Kennedy kuwa 22 Ugushyingo 1963

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages