Amakuru avuga ko intandaro yo gushaka kuva mu muryango w’ibwami kwa Harry na Meghan ari uko Meghan yari abangamiwe n’ubuzima bwaho ndetse itangazamakuru rigahora rishaka kwinjira mu buzima bwite bw’umuryango we.

Uyu mwanzuro bafashe wababaje Umwamikazi Elizabeth II n’abandi bayobozi bakuru mu muryango, bituma atumiza inama y’igitaraganya, bemeranya ko Harry na Meghan nibava ibwami, batazongera kwitwa ibikomangoma, bikajyana no kwamburwa inshingano bari basanzwe bahabwa n’umwamikazi.

Icyemezo cyo kuva ibwami cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 31 Werurwe 2020, kizatuma ububasha n’icyubahiro bagenerwaga nk’abari ku rutonde rw’abaragwa b’ubwami bihagarara.

Bimwe mu byo Harry na Meghan ndetse n’umuhungu wabo Archie batazongera kugiraho uburenganzira harimo kuba:

Batemerewe kongera kuzenguruka isi bahagarariye Umwamikazi

Meghan na Harry bahise bakurwa ku rutonde rw’abazajya bakora ingendo hirya no hino ku isi bahagarariye umwamikazi Elizabeth II. Kuva bashyingiranwa bari bamaze gukora ingendo nk’izo inshuro ebyiri.

Urugendo rwa mbere barukoreye muri Australia, New Zealand na Fiji; mu gihe urwa kabiri barukoreye muri Tonga na Afurika y’Epfo.

Uru rwo rwanakozweho icyegeranyo na televiziyo ya ITV, cyatambutse mu Ukwakira 2019.

Ntibazongera guhabwa amafaranga ava mu kigega cy’ibwami

Meghan na Harry bagaragaje ko bashaka gutangira ubuzima bwabo bwite badakoresheje amafaranga bari basanzwe bahabwa n’ikigega cy’ibwami. Iki kigega cyari gisanzwe cyishyura 5% by’amafaranga yose uyu muryango wakoreshaga mu bikorwa bijyanye no kwita ku nyubako babagamo n’ibiro bakoreragamo.

Gusa bazakomeza guhabwa amafaranga na se wa Harry, Igikomangoma Charles, wabahaga 95% by’ayo bakoresha yose mu gihe bari bakiri mu nshingano z’umuryango w’ibwami.

Bazishyura miliyoni 2,4 z’amapawundi yakoreshejwe mu kuvugurura inzu yabo

Mu 2018, umuryango wa Meghan na Harry wari wavugururiwe inzu yawo iri mu gace ka Berkshire, bitwara akayabo ka miliyoni 2,4 z’amapawundi.

Nta biro byabo bwite bizongera kuba ibwami

Muri Mutarama 2020, byemejwe ko ibiro bya Harry na Meghan byari biri ibwami bifungwa kuko nta nshingano z’umuryango w’ibwami bagifite.

Ku rubuga rwa internet rw’uyu muryango ni ho hanyujijwe amakuru y’uko ibiro byabo bizafungwa. Gusa Harry na Meghan bari barabimenyesheje abo bakoranaga muri Mutarama, mu rwego rwo kubafasha kumenya aho bazakomereza imirimo yabo.

Umutekano wabo ntuzongera kwishyurwa na Canada

Kuva mu Ugushyingo 2019, Meghan na Harry biberaga ku kirwa cya Vancouver muri Canada, guverinoma y’iki gihugu ari yo yishyura ibijyanye n’umutekano wabo.

Gusa iki gihugu na cyo cyavuze ko kizahagarika ayo mafaranga uyu muryango ukimara kuva mu nshingano z’ibwami.

Ntibazongera kurindwa abapaparazi bashyira amafoto yabo kuri internet

Ubusanzwe hari amategeko ntakuka yashyizweho yo kurinda abo mu muryango w’ibwami mu gihugu cy’u Bwongereza, ku buryo nta mafoto yabo ajya hanze ibwami batabyemeje.

Hari impungenge ko kuva uyu muryango ugiye gufatwa nk’ibindi byamamare byose, amafoto ya Meghan yafashwe muri Mutarama 2020, ashobora kujya hanze batabanje kubigishwaho inama.

Harry na Meghan bari basanzwe bakoresha ku mbuga nkoranyambaga zabo izina rya “Sussex Royal” risobanura ‘Ubwami bwa Sussex’. Nubwo bazakomeza gukoresha iri zina, Harry aracyari ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’abashobora guhabwa ikamba ry’ubwami, ibintu bitamuha icyizere ko yazaba umwami mu gihe asigaje ku isi.

Meghan w’imyaka 38, yari asanzwe ari icyamamare kuri televiziyo muri Amerika mbere yo gushyingirwa ibwami. Kubana kwe na Harry byateje urunturuntu mu muryango w’ibwami, amakuru akavuga ko byatumye umubano wa Harry na mukuru we William uzamo agatotsi.

Mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifunga umupaka wazo wo mu majyarugu kubera icyorezo cya COVID-19, Harry na Meghan buriye indege yabo bwite berekeza muri Leta ya California, mu Mujyi wa Los Angeles, ahasanzwe haba nyina wa Meghan, Doria Ragland.

Mu buryo bwemewe n’amategeko Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan biyambuye inshingano bari bafite mu muryango w’ubwami bw’u Bwongereza
Mu buryo bwemewe n’amategeko Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan biyambuye inshingano bari bafite mu muryango w’ubwami bw’u Bwongereza