Ni igisasu cyihuta gifite ubushobozi bwo guhindura inzira, bituma gikata ibindi bisasu byaba bigamije kugishwanyuza.
Iminsi itatu ibanza na bwo Putin yari yongeye gutungurana. Icyo gihe na bwo yari yatangaje ko igihugu cye cyagerageje missile iri mu cyiciro cy’izitwa Burevestnik. Ni missile nto, ariko zifite ubushobozi buhambaye.
Ishobora gukoreshwa n’umuntu uri i Kigali ikaba yarasa muri Amerika kuko ifite ubushobozi bwo kugera mu ntera y’ibilometero ibihumbi 14.
Nyuma y’amasaha make ibyo byose bibaye, Trump na we yahise avuga ko Amerika igiye gusubukura ibikorwa byayo byo kugerageza intwaro kirimbuzi ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 30. Amerika ntiragerageza ibisasu kirimbuzi kuva mu 1992.
Ibi byose byabaye nyuma y’uko Trump yari aherutse gusubika inama yagombaga kugirana na Putin ikabera i Budapest muri Hongrie.
Kuyisubika byakurikiwe no gufatira ibihano u Burusiya mu bijyanye n’ingufu, ibintu byahinduye imiterere y’umubano w’ibihugu byombi.
Aka gatotsi kose kaje kubera intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Kurikira iki cyegeranyo usobanukirwe ibiri kuba mu mubano wa Amerika n’u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine ku buryo umwuka ukomeje gututumba ku kigero kitari cyitezwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!