Ibi byabaye nyuma y’uko ibitangazamakuru birimo CNN, Politico na MS NOW bibujijwe kujya gutara inkuru muri White House, aho ubuyobozi bwa Trump bwabishinjaga gutangaza “inkuru z’ibihimbano cyangwa ibinyoma” ku bijyanye n’ubutegetsi bwe.
Ibyo bitangazamakuru byatangaje ko abanyamakuru babyo babujijwe kwinjira muri White House ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, nyuma y’icyemezo cyatangajwe na Trump ku wa Gatanu.
Byahise bivuga ko bigiye kurega ubutegetsi bwa Trump mu nkiko, mu rwego rwo “kurengera ihame ry’uko Leta itagomba kugena ibyo itangazamakuru rigomba gutangaza.”
Nyuma y’ibi, ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byahagaritse kwitabira gahunda ihuriweho yo gutara inkuru ku bikorwa bya Perezida Trump.
Muri iyi gahunda, ibitangazamakuru bisangira amashusho kugira ngo bigabanye ikiguzi n’umwanya bikenera mu gutangaza ibikorwa bya Perezida.
Ibinyamakuru birimo The New York Times na The Washington Post na byo byatangaje ko bitazatanga amafoto yafashwe mu bikorwa bya Trump ku wa Mbere. Ibi byatumye nta mashusho ya Televiziyo atangazwa yerekana Trump ubwo yari agiye mu ndege ya Air Force One cyangwa ubwo yageraga i New York mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Trump kandi yitabiriye umuhango wo gutaha ikibuga gishya cya kajugujugu ya Marine One muri White House. Uwo muhango watambukijwe kuri murandasi n’ubuyobozi bwa White House, ariko amajwi y’ibyo Perezida yavugaga ntiyumvikanye.
Umuyobozi w’ishami rya Fox News rishinzwe amakuru yo muri Washington, Bryan Boughton, yatangaje ko guhera uwo munsi ibitangazamakuru bitazongera gutangaza ibikorwa bya Trump biri muri gahunda yo gusangira amakuru hagati y’ibitangazamakuru.
Mu butumwa bwatanzwe n’itangazamakuru, havuzwe ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko White House ibujije CNN kuzuza inshingano zayo zo gutanga amakuru ku rugendo rwa Trump i New York.
CNN, MS NOW na Politico byatanze ikirego mu rukiko rwa Leta muri Washington, bivuga ko ubuyobozi bwa White House bwakuyeho uburenganzira bw’abanyamakuru babo bwo gukorera aho hantu kubera ko butishimiye inkuru batangaje. Bavuze ko kudakemura iki kibazo bishobora kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’uburenganzira bw’abaturage bwo kubona amakuru yigenga.
Mu gihe aya makimbirane akomeje, White House yatangije umuyoboro wayo witwa Trump TV, utanga amashusho y’ibikorwa bya Perezida Trump amasaha 24 kuri 24.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!